Yagize ati“Inzego z’ibanze nizo ndorerwamo y’imiyoborere.Ndizera ko uyu mwiherero muzawuvanamo intego y’uko ntacyakoma mu nkokora intumbero yacu yo kunoza imiyoborere.”

Minisitiri Kaboneka afungura umwiherero
Minisitiri Kaboneka afungura umwiherero

Abayobozi bitabiriye uyu mwiherero basabwe kwisuzuma bakareba ibitagenda neza bakabishyira ku murongo, ibigenda neza bakabisigasira ari nako bazinukwa kandi bakamaganira kure icyatokoza isura nziza y’imiyoborere mu Rwanda, nk’uko The New Times yabitangaje.

Uyu mwiherero wahuje abayobozi b’Uturere (ba Meya), abayobozi b’Imirenge, abagize Inama njyanama z’uturere, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuzuza inshingano zacu nk’abayobozi b’inzego zibanze bita ku baturage.”

MINALOC isanzwe ikorana umwiherero n’abakozi bayo buri mwaka, ariko ni inshuro ya mbere abayobozi b’Imirenge uko ari 416 bawutumiwemo.

MINALOC ivuga ko uyu mwiherero ubaye ubwa mbere ari ingirakamaro kuko abayobozi b’Imirenge bafite uruhare runini mu guteza imbere imiyoborere myiza, kuko ari bo bakorana nabo umunsi ku munsi.

Abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu mwiherero
Abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu mwiherero

Inzego z’ibanze zirasabwa guhindura imikorere vuba na bwangu, kuko igipimo cy’imiyoborere giherutse gushyirwa ahagaragara cyazitunze agatoki mu gutanga serivisi mbi ku bazigana.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Prof. Anastase Shyaka, yagaragaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragayeho umugayo wa ruswa muri gahunda zikomeye nka Girinka n’izindi gahunda zo kuzahura imibereho y’abatishoboye.

Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga serivisi mu buryo bugaragaza ko ari abayobozi bita ku baturage, nk’uko byagiye binagarukwaho mu myanzuro myinshi y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.

[email protected]