Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, wigeze nawe kuba Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE kuva 2008 kugeza muri Gicurasi 2011, yaburiye Dr Nyemazi uherutse guhabwa uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri, ati « Muri minisiteri akazi gakomeye ni ukuba Umunyamabanga Uhoraho.”
Dr Nyemazi yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inshingano, kandi abwizeza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo Minisiteri y’Ubuzima itere imbere.
Yagize ati « Nsazwe n’ibyishimo kubona mpahwe uyu mwanya, kandi ndabizeza ubufatanye…Nta kintu nakora mutabigizemo uruhare.”
Umunyamabanga Uhoraho ucyuye igihe, Dr Solange Hakiba, yavuze ko ashimira abakozi bose bakoranye muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibashe gutera imbere mu mikorere yayo.
Ati “Byari umwanya mwiza wanjye wo kugira ibyo niga nk’uko bihora bigenda mu buzima. Ndabashimira ko twabanye muri uru rugendo rurerure; nizeye rero ko Umunyamabanga Uhoraho mushya azarushaho gukorera abaturage bacu neza, ndetse agakomereza mu murongo mwiza.”
Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare 2016 niyo yagize Dr Jean Pierre Nyemazi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, naho Dr Solange Hakiba yasimbuye agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubwiteganyirize mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB).





Ibitekerezo 0