Yatanze iyi mbangukiragutabara nyuma yaho ubuyobozi bw’aka Karere bumugaragarije ko bwashyize mu ngengo y’imari ya 2019 – 2020 kugura imbagukiragutabara, izifashishwa mu bikorwa by’ubuzima mu Mirenge ya Bugarama na Gikundamvura.

Abaturage batandakunya bo muri aka karere bavuga ko bagorwa no kugera ku bitaro kubera kutabona imbangukiragutabara mu buryo bwihuse. Muri abo harimo abo ku Kirwa cya Nkombo no mu Murenge wa Butare na Bugarama, bavuga ko bategereza igihe kinini imbangukiragutabara kuburyo ngo hari igihe ababyeyi bamwe babyarira mu nzira.

Nyirarukundo Grace yagize ati “Ibibazo dusigaye duhura nabyo cyane ni ibyerekeranye n’igihe umugore atwite kugira ngo agere ku bitaro, biraturushya cyane. Hari ababyarira mu nzira imbangukiragutabara iva Mibirizi ikagera Nyabitimbo ikongera ikajyana umurwayi, umurwayi aba yananiwe cyane, tubonye iyacu byadufasha.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 bashyizemo imbangukiragutabara izafasha abatuye mu mirenge ya Bugarama na Gikundamvura.

Yavuze ko batanze isoko ryo kuyigura ku buryo muri Werurwe umwaka utaha izaba yabonetse.

Ubwo yari mu mu karere ka Rusizi kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza, Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko yashimye ubuyobozi bw’aka karere kuba bwarashyize mu ngengo y’imari imbangukiragutabara, maze na we abemererera kubashyigikira.

Ati “Meya uzajya ushyira imbangukiragutabara imwe mu mihigo natwe tuzajya tumuha indi. Ubuzima bw’abanyarwanda buhangayikishije umukuru w’igihugu akaba ariyo mpamvu yifuza ko mugira ubuzima bwiza.”

Mu karere ka Rusizi habarurwa imbangukiragutabara 10 zicungwa n’ibitaro bya Mibirizi n’ibya Gihundwe. Izikora neza ngo ni eshatu kuko izindi zishaje kuburyo zikunze guhora mu magaraje.

Mu karere ka Rusizi hagaragara imbangukiragutabara akenshi zishaje kandi nke
Mu karere ka Rusizi hagaragara imbangukiragutabara akenshi zishaje kandi nke