{Nk’uko ibigo bya leta n’ibyigenga na za Minisiteri bimaze gufata umuco wo kwibuka abari abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 20 Kamena 2012, bwo Minisiteri eshatu zizakorera hamwe icyo gikorwa, kuko zifitanye isano mu mateka yazo.}
Izo Minisiteri zizibukira rimwe ni Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC),Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu(MININTER).
Impamvu zibukira jenoside hamwe
MININTER yariho na mbere ya Jenoside yagumanye inyito mu magambo ahinnye yo Gifaransa : Ministere de l’Intérieur. Ubu mu Kinyarwanda ni Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ariko mbere ya jenoside yitwaga “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini”. Mu by’ukuri niyo yari ishinzwe gushyira mu bikorwa politiki y’ivangura mu nzego z’ibanze ibinyujije muri ba Burugumesitiri, nyuma iza no gushingwa gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Kubera uburemere bw’iyo Minisiteri, kuva hatangira imishyikirano y’Amahoro hagati ya FPR na Guverinoma ya Habyarimana, hagati ya Gashyantare 1991 na Gicurasi 1994 yayobowe gusa na Minisitiri Munyazesa Faustin wari ufitiwe icyizere kandi atoneshejwe cyane na Habyarimana.
Mu gihe cya Jenoside, kuwa 25 Gicurasi 1994, yahawe Karemera Edouard wari Visi Perezida wa mbere wa MRND, akaba yarahamwe n’icyaha cya jenoside mu Rukiko rwa Arusha.
Abantu bamaze kumenyekana bazize jenoside bakoraga muri MININTER ni batanu gusa. Nubwo hashobora kuba hari abandi bataramenyekana, ntawashidikanya ko atari benshi cyane kuko gukora muri iyo Ministeri byasabaga kuba ufitiwe icyizere, ni ukuvuga utari Umututsi cyangwa uwitwaga “icyitso”.
MINALOC iriho kuva muri 1999, ntiyabagaho rero mbere ya Jenoside. Inshingano zayo nkuru ni ukwimakaza imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi. Hari cyakora amwe mu mashami yari muri MININTER ndetse na MIFOTRA yimukiye muri MINALOC. Niyo mpamvu mu kwibuka Abatutsi bazize jenoside izo Minisiteri zibikorera hamwe.
MIFOTRA ni Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Mu gihe cy’imishyikirano y’amahoro hagati ya FPR na Guverinoma ya HABYARIMANA, tariki ya 16/04/1992 hashyizweho Guverinoma y’agateganyo, iyi Minisiteri igabanwamo Minisiteri ebyiri.
Imwe yabaye MINIFOP (Ministère de la Fonction Publique) ihabwa Prosper Mugiraneza wari ukomeye muri MRND ndetse uvugwa kuba yaragize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi muri Perefegitura ya Kibungo, nubwo Urukiko rwa Arusha rwaje kumugira umwere.
MINIFOP nayo yari Minisiteri ikomeye kuko ariyo yari ishinzwe gushyira mu bikorwa politiki y’ivangura mu kubona akazi. Kugeza ubu abakozi bazwi bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakoraga muri MINIFOP ni 8 gusa, ariko ikizwi ni uko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iryo vangura, yari ifite umubare muto cyane w’Abatutsi bayikoragamo.
Indi yabaye MINITRASO (Ministère du Travail et des Affaires Sociales) ihabwa Landouald Ndasingwa wa PL, wazize Jenoside muri Mata 1994. MINITRASO yafatwaga nka Minisiteri y’Abatutsi kuko yayoborwaga na Landouald Ndasingwa. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi bakuru b’iyo Minisiteri (Minisitiri, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri, abajyanama ba Minisitiri) bose barishwe.
Kugeza ubu hamaze kumenyekana gusa abantu icyenda bazize Jenoside, ariko uwo mubare ushobora kuba atari muto kuko munini kuko MINITRASO yari ifite abakozi benshi bo mu ishami rya “affaires sociales” bakoreraga muri za Komini.
Izi Minisiteri uko ari eshatu zikorera mu nzu imwe ku Kacyiru, zizakora igikorwa cyo kwibuka kuwa 20 Kamena 2012 kuva 13h30, ku cyicaro cyazo.




Ibitekerezo 0