Mu biganiro yagiranye n’Abasenateri bigamije kurebera hamwe uko umutekano wo mu muhanda uhagaze, Dr Nzahabwanimana yagaragaje ko ibihano birimo guca amafaranga abashoferi bica amategeko y’umuhanda bitashoboye gutuma abantu bigengesera ngo bigabanye impanuka.

Yagaragarije aba Basenateri ko ibihano bisanzwe bishobora kuba bijenjetse kuko bitagira ingaruka mbi zifatika ku mushoferi, bityo kuri we asanga bikwiye gukarishywa umushoferi akagira ibimukoraho ako kanya.

Yagize ati“Njyewe buriya nk’Umunyamabanga wa leta ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano, ntekereza ko ikintu kitagira ingaruka z’ako kanya ku mushoferi ngo igihano acyumve umunsi urenze umwe, ntigishobora gutuma yumvira amategeko y’umuhanda…”

Yunzemo avuga ko hari gutegurwa uburyo amategeko ahana yavugurwa byihuse hakongerwamo ibindi bihano, kuko ibihano bisanzweho ntacyo byakemuye.

Ati“Ari nayo mpamvu turi gukora uko dushoboye ngo tuvugurure ibihano, ikintu cya mbere ndigutekereza ni ukubafunga no kubambura permis, amafaranga kuyaca turayabaca ariko ntabwo bidufasha gukemura ikibazo. Guverinoma icyo tugiye gukora ni ukwihutisha amategeko ahana akavugururwa.”

Dr Nzahabwanimana yemeza ko hari impamvu enye zikomeye zitera 90% by’impanuka zose mu gihugu. Muri zo harimo umuvuduko ukabije n’uburangare bitera 60% bya zose, naho ubusinzi no kugenda nabi bigatera impanuka ku kigero cya 30%.

Uretse gukaza ibihano, Umunyamabanga wa Leta yanavuze ko itegeko rishya riteganya ko mu modoka zitwara abantu n’ibintu hashyirwamo utwuma twagenewe kugenzura umuvuduko, tukagira uwo tutarenza.

Yagize ati“{Imodoka zitwara abantu muri rusange n’imodoka zitwara imizigo, izo modoka ntabwo twahinduye ibyo itegeko ryasabaga byo kutarenza 60km/h ku buryo bwose bushoboka mu mihanda yo mu Rwanda. Ahubwo twasabye ko zishyirwamo ibyuma bituma wa muvuduko utarenga niyo umushoferi yabishaka. Ibi ngibi itegeko ryarasohotse riri mu igazeti ya leta ku buryo nko mu mezi atanu ari imbere bose bagomba kuba baramaze kubishyiramo. Ni uburyo bumwe bwo gufasha Polisi gukurikirana umutekano wo mu muhanda twizera ko nta modoka izongera kuba itwaye abagenzi ku buryo bwa rusange ngo twumve yakoze imponuka bashiriyemo}.”

Kwica amategeko y'umuhanda biri mu biteza impanuka nyinshi
Kwica amategeko y'umuhanda biri mu biteza impanuka nyinshi

Sena ikemanga ubumenyi bw’abashoferi …

Muri iki kiganiro kandi abasenateri bakemanze imyigire y’abiga amategeko y’umuhanda muri iki gihe, aho byagaragaraye ko batagishikama ngo bayige neza bitewe n’imiterere y’ikizamini basigaye bahabwa kibasaba gufora igisubizo kiri cyo muri byinshi baba batanze.

Abasenateri bagaragaje ko ubu buryo bw’imibarize bushobora gutuma umunyamahirwe atsinda ikizamini kandi nta bumenyi afite, bikagira ingaruka mu gihe ari mu muhanda atwaye ikinyabiziga.

Ingingo ya 592 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko utubahiriza amategeko yerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000).”

Iyi ngingo kandi yateganyaga ko iyo kutubahiriza amategeko yerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo byangije ibikorwaremezo cyangwa undi mutungo, ubikoze ahanishwa kwishyura agaciro k’ibyo yangije.

[email protected]