MINICOM ivuga ko ishingiye ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020, ikemeza ko bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bigomba kongera gukomorerwa hubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima; yasabye abakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ababagana kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Amwe mu mabwiriza agenga amasoko yose yo mu gihugu ni uko agomba gukorerwamo na 50% by’abacuruzi bari basanzwe bayakoreramo igihe cyose.

Biteganyijwe ko amasoko atarema buri munsi, inzego zibishinzwe zizajya zifasha abacuruzi kuremera amasoko ahantu hari umwanya uhagije mu rwego rwo gufasha abayarema guhana intera ya metero hagati ya bo.

MINICOM ivuga ko abacuruzi bazajya basimburana mu isoko kugira ngo ubucuruzi bukomeze kugenda neza nk’uko bisanzwe, ndetse ikazajya ikurikirana uburyo 50% by’abarema amasoko bugomba kubahirizwa, ifatanyije n’izindi nzego.

Igikorwa cyo gupima umuriro abaguzi mbere yo kwinjira mu isoko kizajya gikorwa buri gihe, abakorera mu isoko n’ababagana bagomba kwambara agapfukamunwa, kandi bagakaraba intoki buri gihe n'amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira mu isoko iryo ari ryo ryose.

Abakoresha bose basabwe gukoresha abakozi b’ingenzi gusa kandi guhana intera ya metero imwe hagati y’abacuruzi n’abaguzi bikubahirizwa hakoreshejwe umugozi ukomeye, aho umuguzi ahagarara hagashyirwa ikimenyetso.

MINICOM yasabye ubuyobozi bwa buri soko ko bugomba buri gihe kwibutsa abacuruzi ndetse n’abaguzi ibijyanye n’aya mabwiriza.

Abakozi bose bakora mu nganda basabwe kugendana amakarita y’akazi mu gihe bajya cyangwa bava mu kazi, ndetse buri ruganda rukaba rugomba gushyiraho uburyo bwo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19, haba mu bakozi ndetse n’ababagana; guhana intera no gukaraba intoki kenshi bikubahirizwa.

MINICOM yongeye kwibutsa ko kongera ibiciro by’ibicuruzwa bitemewe kandi ko imikino y’amahirwe itari mu bikorwa byemerewe gusubukura imirimo yabyo.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ku mugabane wa Afurika, ibishobora kuba bishimangira impamvu nta muntu n’umwe iki cyorezo cyari cyahitana ku butaka bwarwo.

N’ubwo ingamba zafashwe zahungabanyije cyane ibikorwa hafi ya byose bibyara inyungu by’umwihariko ubucuruzi, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda kurushaho kubahiriza ingamba zigenda zishyirwaho, mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo kibasiye isi muri rusange, cyakaza umurego imbere mu gihugu, bikaba byahungabanya byinshi kurushaho.

Kugeza kuri uyu wa mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2020, mu Rwanda hari hamaze kugaragara abanduye Coronavirus 261, abagera ku 128 muri bo bakaba baramaze kuyikira.

Abacuruzi n'inganda basabwe kutazamura ibiciro muri ibi bihe bemerewe gusubukura ibikorwa bya bo
Abacuruzi n'inganda basabwe kutazamura ibiciro muri ibi bihe bemerewe gusubukura ibikorwa bya bo