{Mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagiye kujya gutangira igihembwe cya gatatu, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari ingamba zafashwe zibakumira kugira izindi nzira bakatiramo, badahise bajya ku ishuri ababyeyi baboherejeho.}

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ku itangira ry’igihembwe cya gatatu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukaya, yavuze ko hateganyijwe gukoresha ifishi y'ibiruhuko izajya isinywaho n'umubyeyi agaragaza igihe umunyeshuri yahagurukiye mu rugo, yagera ku ishuri n’Umuyobozi w'ikigo agasinyaho agaragaza igihe yamwakiriye. Ibyo MINEDUC yizera ko bizaca ingeso mbi za bamwe mu banyeshuri bakunda aho kujya ku ishuri babanza gukatira mu zindi gahunda batatumwe n’ababyeyi.

Ku mpungenge ko hari abanyeshuri bashobora kwisinyira kuri iyo fishi, Rwamukaya yavuze ko bishoboka, ariko uzafatwa yisinyiye azahanwa. Yemeje ko abayobozi b'ibigo bafite ibanga bazakoresha mu kumenya niba koko yasinyiwe n'umubyeyi cyanwa umurera.

Rwamukwaya yanibukije ko uburyo bumaze iminsi bukoreshwa mu kuborohereza gutega imodoka buzakomeza. Amasosiyete akora akazi ko gutwara abagenzi azabatwara akurikije Intara bajya kwigamo. Iyi gahunda nayo ifasha abanyeshuri kutagira ibibazo mu nzira bajya ku ishuri.

Abanyeshuri bazatangira gusubira ku ishuri kuwa Gatandatu tariki 9 Kanama 2014 kugeza ku Cyumweru tariki 10.

Kuwa 9 Kanama hazasubira ku ishuri abiga mu bigo by'amashuri biri mu Turere two mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru, n'Iyiburasirazuba.

Kuwa 10 Kanama hazasubira ku ishuri abiga mu bigo by'amashuri byo mu Ntara y'Amajyepfo mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Huye, na Nyaruguru, n'abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, na Gasabo.

Polisi yasabye abashoferi ko batagomba kurenza umuvuduko wa km 80 ku isaha.

Saa cyenda z’igicamunsi niyo saha ntarengwa yo gutega imodoka, ibigo byo bikakira aba nyuma saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Igihembwe cya gatatu kikazasoza nyuma y'ibyumweru 11 kuwa 24 Ukwakira 2014.

Ibizamini bya leta ku barangiza amashuri abanza ni kuva ku itariki 21 Ukwakira kugeza ku itariki 23 Ukwakira 2014, bizakorwa mu minsi itatu. Naho ibizamini bya leta ku barangiza icyiciro rusange n'abarangiza amashuri y'isumbuye A2 ni ukuva kuwa 28 Ukwakira kugeza 6 Ugushyingo 2014.

[email protected]