{Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko igiye gukurikirana ibigo by’amashuri bitigeze biha abanyeshuri babyo amafishi y’ibiruhuko afasha kumenya igihe ababyeyi babo babakiriye n’igihe baboherereje ku ishuri.}
Aya mafishi yashyiriweho gukumira abanyeshuri bakatira ahandi bajya cyangwa bava ku ishuri, byagaragaye ko hari abemeza ko ntayo bahawe bajya mu biruhuko kandi agomba gusinywaho n’ababyeyi kugira ngo abarezi ku bigo by’amashuri bazasuzume ko bakiriwe n’ababyeyi koko.
Ku wa Gatandatu ubwo bamwe mu banyeshuri basubiraga ku ishuri, hari bamwe bavuganye na IGIHE bemeza ko batigeze bahabwa aya mafifi ubwo batahaga bakaba bafite impungege z’uko bashobora kuzibazwa kandi batarazihawe.
Umwe muri bo uratashatse kuvuga amazina ye yagize ati “Niga muri Ecole Secondaire Mutunda. Ikibazo cy'amafishi, twebwe mu kigo cyacu ntazo bigeze baduha, ntabyo tuzi ni yo mpamvu njyewe ntayo mfite”.
Undi nawe utagaragaje Ikigo yigamo ati "Nta ma fishi bigeze baduha ahubwo ntunguwe no kubona abandi bo mu bindi bigo bafite amafishi, keretse niba abandi barayabahaye ntabizi”.
Nyiraneza Juliette umukozi ushinzwe itangazamakuru muri MINEDUC, yabwiye IGIHE ko batunguwe no kumva ko hari abayobozi b’ibigo batigeze batanga amafishi, anagaragaza ko ibi bigo bitayatanze bgiye gukurikiranwa.
Yagize ati “Nta kigo na kimwe kitahawe amafishi ngo kiyahe abanyeshuri mu rwego rwo kubakumira kutanyura mu zindi nzira mu gihe boherejwe ku ishuri”.
Yakomeje agira ati “Icyo tugiye gukora abayobozi bagiye gukurikirana ibyo bigo kugira ngo tumenye neza impamvu yabyo kimwe n'uko wasanga abo banyeshuri barataye amafishi yabo bakitwaza ko batayahawe”.
Kuri aya mafishi biba byitezweko umubyeyi asinyaho agaragaza igihe umwana we yahagurukiye mu rugo, yagera mu kigo n'Umuyobozi w'Ikigo akerekana igihe ahagereye.
Bamwe mu banyeshuri bahawe amafishi bemeza ko ari meza ariko bakagaragaza impungenge z’uko rimwe na rimwe bajya bahurira aho gutegera ari benshi,cyane cyane muri Gare ya Nyabugogo, bikaba byatuma hari abatagerera ku ishuri igihe.
Mu kiganiro n’abafatanya bikorwa ndetse n'abanyamakuru mu kwitegura gusubira ku ishuri ku itangira ry’igihembwe cya gatatu cyabaye kuwa Gatatu tariki 6 Kanama, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukaya, yagarutse ku kamaro k'aya mafishi, ndetse agaragaza n’uburyo abo banyeshuri bazagenda.
Ku wa Gatandatu tariki 9 Kanama, hari hateganyije ko hagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, n’Iyiburasirazuba, n'Amajyepfo mu turere twa Gisagara, Ruhango, Nyamagabe, na Muhanga, ndetse n'Umujyi wa Kigali.
Icyo gihe abanyeshuri bari babaye benshi muri Gare ya Nyabugogo, aho wasangaga abenshi batonze umurongo abandi basa n’aho babuze aho batonda bitewe n’ubwinshi, bikaba bitarapfaga korohera abandi bagenzi basanzwe kubona uburyo bwo gusubira ku ishuri.

Ibitekerezo 0