{Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ntibwanyuzwe n’amakuru yatambutse ku rubuga rwa www.igihe.com mu nkuru ifite umutwe ugira uti: “Mu myaka 5, ubuhinzi butunze 75% by’Abanyarwanda buzaba butunze 8% gusa.”}
Iyi nkuru ivuga ko mu cyerekezo 2020 umurimo w’ubuhinzi uzaba utunze abanyarwanda bagera ku 8% gusa; ikanavuga ko umusaruro w’ubuhinzi ukiri muke. Iyi nkuru kandi ivuga ko kubona ifumbire n’imbuto z’indobanure bikiri ingorabahizi ku bahinzi, kandi ikavuga ko abashinzwe iby’ubuhinzi (ba agronome) badahagije hirya no hino mu Rwanda. Muri iyi nkuru kandi hanavuzwemo ko abakoreshwa mu iyamamazabuhinzi bashyizweho na bo bagihura n’imbogamizi zirimo kuba badahabwa agahimbazamushyi kandi bagenda ingendo ndende bagiye kwigisha abahinzi.
Nyamara ibi siko biri, kuko duhereye kuri gahunda ngari y’icyerekezo 2020 muri gahunda y’ubuhinzi hateganijwe ko umubare w’abanyarwanda uzaba ugeze kuri miliyoni 13; muri bo miliyoni zirindwi bakazaba babeshejweho n’indi mirimo itari iy’ubuhinzi. Ibi bivuze ko hafi 50% by’abanyarwanda aribo bazaba babeshejweho n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi (Inyandiko ikubiyemo imirongo migari y’icyerekezo 2020, urupapuro rwa 15, igika cya 2).
Kwandika ko umusaruro w’ubuhinzi ukiri muke si ukuri kuko kuva gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi (Crop Intensification Program: CIP) itangiye muri 2007, umusaruro w’ibihingwa byatoranijwe muri iyi gahunda wiyongereye ku buryo bugaragara kukoUmusaruro w’ibigori wikubye inshuro zirenga (3) bitewe n’ingufu zashyizwe mu gukoresha imbuto z’indobanure, guhuza ubutaka no gukoresha ifumbire. Umusaruro w’ibishyimbo nawo wikubye inshuro zirenga (2) bivuye ku ikoreshwa ry’inyongeramusauro n’ibishyimbo bya mushingiriro. Umusaruro w’umuceri wikubye inshuro ebyiri (2) biturutse ku mbaraga zashyizwe mu gutunganya ibishanga n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro.

Gusa n’ubwo umusaruro w’ubuhinzi muri rusange (production) wiyongereye ku buryo bugaragara mu myaka mike ishize; haracyakenewe gukomeza kongera umusaruro uva kuri hegitari imwe kuko utaragera ku mpuzandengo yo hejuru (productivity increase).
Mu myaka irindwi (7) ishize, Leta yashyizeho gahunda ya “nkunganire;” iyi gahunda ikaba yarafashije abahinzi kubona imbuto z’indobanure n’ifumbire ku buntu. Nyuma yo kubona ko abahinzi batangiye gusobanukirwa n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, mu myaka ibiri (2) ishize Leta yatangiye gushishikariza abahinzi kugira uruhare mu kizuzi cy’ imbuto z’indobanure n’ifumbire; aho umuhinzi atanga igice kimwe cy’ikiguzi leta ikamwunganira ku kindi kiguzi gisigaye bityo bikorohereza umuhinzi kubona inyongeramusaruro.

Muri gahunda yo kugeza serivise z’ubuhinzi ku bahinzi mu gihugu, hari abagoronome ba MINAGRI, ab’ibigo n’imishinga ya MINAGRI n’abagoronome b’inzego z’ibanze bakorera mu turere n’imirenge hirya no mu gihugu. Aba kandi bunganirwa n’abakozi bashinzwe iyamamaza buhinzi, abafashamyumvire b’amashuri y’abahinzi mu mirima (Farmer Field Schools Facilitators) n’abajyanama b’ubuhinzi bashyizweho. Imikoranire y’izi nzego ituma umuhinzi ushaka serivisi z’iyamamazabuhinzi azibona ku buryo bumworoheye. Ni byiza kandi kwibutsa ko hari gahunda y’iyamamazabuhinzi ya “Twigire Muhinzi” ifasha abahinzi kubona serivisi bakeneye binyuze mu matsinda yabo na komite z’ubuhinzi kunzego zose mu nzego z’ibanze.
Mu rwego rwo gufasha “abakorerabushake” bakoreshwa mu iyamamazabuhinzi, Leta iri kwiga uburyo buhamye bwo kubafasha mu nyoroshyangendo, itumanaho n’ibikoresho-nkenerwa mu mirimo yabo. Ubu bamwe batangiye kubona ubwo bufasha, abo butarageraho bukazabageraho mugihe gito.
Ningombwa kwibutsa ko muri iki gihe uruhare rw’umuhinzi mu bukungu mbumbe bw’igihugu rubarirwa hagati ya 31% na 34%.

MINAGRI Communication Team

Ibitekerezo 0