Iyi gahunda yaganiriweho i Kigali n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’inzego zose zirebwa n’iyi gahunda.
Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhunzi n’Ubworozi, yavuze ko uru rwego rushya ruzashyira imbaraga mu kwongerera ubushobozi abahinzi, gukusanya amakuru agaragara mu buhinzi aturuka mu bice byose bigize urwego ry’ubuhinzi.
Ati “Iri huriro ni inyongera kuri gahunda zigamije gufasha ishyirwa mu bikorwa ya gahunda z’ubuhunzi, hashingiwe ku gushyira hamwe uburyo bwose bwakwifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa.
Iri huriro rizashoboza abahinzi guhuza amakuru y’ubuhinzi mu ruhando mpuzamahanga ndetse no guhuza imikorwa by’ubuhinzi mu buryo bworoshye, nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Nsanganira yemeza ko gahunda ya ‘Twigire Muhinzi’, izaterwa inkunga n’ihuriro rishya mu kubaka ubushobozi.
Yongeyeho ko iyi gahunda, izafasha kongera andi mahuriro y’abahinzi ndetse abahinzi bo hasi bagasurwa hagamijwe gutanga inama zafasha mu kongera umusaruro.
Dr Silim M Nahdy, umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ritangana inama mu by’ubuhinzi (AFAAS), avuga ko iri huriro rishobora gukorera munsi y’ubushobozi bwa Guverinoma, abikorera cyangwa imiryango itegamiye kuri leta, nk’uko bikorwa muri Uganda, Malawi, Etiyopia na Kenya, wongeyeho ibindi bihugu 26 bikora muri ubwo buryo.
Joseph Gafaranga, uhagarariye abahinzi, asanga hari icyizere ko iri huriro rizafasha abahinzi kubona ubuvugizi n’inama ku buyo bworoshye ndetse no kongera ibikorwa bya serivisi z’ubuhinzi.





Ibitekerezo 0