Nyuma y’uwo mwanzuro muri Mutarama 2019 hashyizweho itsinda rihuriwemo n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative n’inzego z’umutekano, rihabwa inshingano zo kugaruza amafaranga yambuwe za Sacco.
Abambuye cyangwa abatinze kwishyura barimo abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi bakozi ba leta mu nzego zitandukanye. Mu Ukuboza 2018 byatangajwe ko abayobozi mu nzego z’ibanze bari bafite imyenda, bambuye cyangwa batinzwe kwishyura igera miliyoni 428.03 Frw mu turere dutandukanye.
Abayobozi batandukanye batangiye gukangurira abakozi kwishyura, aho mu Ntara y’amajyaruguru basabwe kwishyura abatabikoze bakaba bashobora no kwirukanwa.
Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yandikiye abayobozi b’Uturere ibaruwa ku wa 18 Ukuboza 2018, abasabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze babereyemo za Sacco imyenda bagomba kuba bishyuye bitarenze tariki 31 Ukuboza 2018.
Ni ikibazo cyari kimaze gukomera ku buryo kujya mu myanzuro y’umushyikirano bitatunguranye. Muri Kamena 2018 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, cyari yatangaje ko inguzanyo zitishyurwa muri za Sacco zari zigeze kuri 16% by’inguzanyo zose zatanzwe.
Ni mu gihe itegeko rishyiraho Sacco rigena ko igihombo kidakwiye kurenga 5%. Icyo gihe miliyari imwe na miliyoni magana arindwi zari zaribwe.
Muri Gashyantare, Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative cyatangaje ko hari hamaze kugaruzwa miliyoni zisaga 300 Frw.
Mu Ugushyingo, Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje ko imyishyurize y’inguzanyo zitishyurwaga mu bigo by’imari iciriritse, naho igipimo cyagabanutse muri aya mezi icyenda, kuko cyavuye kuri 6.8 ku ijana kabarwaga mu mezi icyenda ya 2018, kikagera kuri 6.2 muri Nzeri uyu mwaka.
Ubwo yatangazaga uko imyanzuro 10 y’Umushyikirano wa 16 yashyizwe mu bikorwa, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko muri rusange yose yagezweho ku kigero cya 81%.
Ku bijyanye no kwishyuza abambuye za SACCO, yavuze ko miliyari enye na miliyoni ijana na mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda amaze kugaruzwa kugeza ubu. Ariko iyo gahunda ikomeje.
Yavuze ko ku ikubitiro, miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda, zahise zishyurwa ako kanya kubera ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga mu gihugu hose.
Andi agera kuri miliyari imwe na miliyoni magana cyenda yagiye yishyurwa buhoro buhoro n’abari barayambuye nyuma y’aho amabwiriza atangiwe.
Abakozi ba Leta bari barambuye Ibigo by’Umurenge SACCO, barishyujwe. Bose hamwe bari bafite inguzanyo zitishyurwa neza zigera kuri miliyoni zisaga 796 Frw, abagera kuri 76% bamaze kwishyura asaga miliyoni 607 FRW.
Akanama gashinzwe kutajegajega k’Urwego rw’Imari muri BNR kateranye tariki 3 Gicurasi 2019, kasanze inguzanyo zitishyurwa mu bigo by’imari ziciriritse zaramanutse mu mezi atatu ya mbere y’umwaka zigera kuri 7.2 % zivuye kuri 8.8 % byari biriho mu mezi atatu ya mbere ya 2018.





Ibitekerezo 0