Ibi bitaro byubatswe mu 1939, biteganyijwe ko mu ntangiriro za Mata 2020, ari bwo imirimo yo kubyagura igomba gutangira, ikazarangira nibura mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bikorana n'ibigo nderabuzima birenga 20, harimo 16 byo mu Karere ka Musanze ndetse bigakorana n'ibindi bitaro bitandukanye bitabasha gutanga zimwe muri serivisi bakazisanga mu Bitaro bya Ruhengeri.
Umuyobozi w'Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Muhire Phirbert, avuga ko kwagura ibi bitaro ari igisubizo kuri serivise batanga ku babagana.
Ati "Ibi Bitaro nibimara kuzura bizatuma serivise zitangwa neza, kuko hari ibyumba byabaga bike bigiye kwiyongera, bikazoroshya imikorere yacu; nk'ibyumba by'ibagiro, ibyo ababyeyi babyariramo, ibyumba byihariye bya VIP [by’icyubahiro] bitewe n'ubushobozi bw'uharwariye. Ibyo nta byo twagiraga n'ibindi byose bizaba bihari ku bwinshi, ku buryo serivise zizagenda neza”.
Akomeza avuga ko ibi bizajyana no kubongerera abakozi kuko abo bafite ubu ari bake cyane.
Muhire akomeza asobanura ko iyi nyubako izaba ari imwe igeretse izashyirwa mu gice cy'ibumoso ukinjira ku marembo y'ibitaro, aho nimara kuzura bizaba ari ibitaro biri ku rwego rushimishije kandi bikajya bitanga serivise nyinshi mu gihe gito.
Bamwe mu bivuriza mu bitaro bya Ruhengeri, bavuga ko bishimiye kumva ko imirimo yo kwagura ibi bitaro igiye gutangira kuko bizabafasha guherwa serivise ahantu hamwe bidasabye gusiragizwa nk'uko ubu bimeze bitewe n'inyubako zitatanye.
Ikindi ngo ni uko bizorohereza abarwaza kujya babona aho bikinga mu gihe kuri ubu barara hanze bicwa n'imbeho.
Kugeza ubu ibiganiro bigamije kunoza neza inyigo y'iyubakwa ry'ibi bitaro birakomeje hagati ya Minisante, Minecofin, Rwanda Housing Authority, ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Intara y'Amajyaruguru n'Akarere ka Musanze, ari naho byubatswe.
Mu mpera za Werurwe uyu mwaka ni bwo imirimo yo gusenya inyubako zihari izatangira zigasimbuzwa inyubako nshya na zo zizatangira kubakwa muri Mata 2020.
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri kuri ubu byakira abarwayi bagera kuri 600 mu kwezi, aho bahabwa serivise zitandukanye zirimo kubaga, kubyaza, kuvura indwara z'amenyo, iz'abana, ubugororangingo, kuvura amaso n'izindi nyinshi.





Ibitekerezo 0