Abarokokeye i Mibirizi bibuka ko kuwa 30 Mata 1994 ari bwo karuvariyo yabo yasaga nk’aho irangiye, kuko kuri iyo tariki aribwo amabisi yaje gutwara Abatutsi bari basigaye biganjemo abakecuru n’abasaza bake abatwara i Nyarushishi ku birometero hafi 15 werekeza i Shagasha ku ruganda rw’icyayi.

Kuva ku ya karindwi Mata kugera kuwa 30 Mata 1994, Interahamwe ntizahwemye kwica Abatutsi bakomeye zari zakusanyirije muri iyi Paruwasi.

Hagati aho, bibuka n’uburyo Sibomana Cyrille wari umusore wigaga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo i Kigali yanze kwifatanya n’inkoramaraso, agerageza kurokora abashobora kuba bagera ku ijana abakuye mu menyo ya rubamba i Mibirizi, abambutsa abajyana muri Zayire,Repuburika Iharanira Denukarasi ya Congo y’ubu.

Kuwa 29 Mata 2015 mu cyumba cy’inama cya Paruwasi ya Mushaka ihana imbibi na Mibilizi habereye igikorwa cyo gushimira Siriro wabashije kurokora Abatutsi benshi. Bamuhaye inka y’urukundo yaguzwe amafaranga ibihumbi magana ane.

Abantu barenga 200 bari bitabiriye iki gikorwa bavuye kunamira ababo bashyinguwe mu rwibutso Rwa Rya Gacece.

Mu bayobozi bari aho bashimiye ubutwari bwa Siriro harimo Col. Ngangura, Komanda w’Ingabo zo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ari kumwe n’abayobozi b’Imirenge ya Rwimbogo, Nzahaha na Gashonga.

Sibomana yashimiye abarokotse Jenoside ubutwari bagaragaje bamushimira, anavuga ko ibyo yakoze arokora abantu byari inshingano ye, buri wese yagakwiye kuba yaragize.

Yagize ati“Nshimiye byimazeyo abatekereje kunyitura kubera umutima w’urukundo n’ubuvandimwe. Nagerageje gukora ibyo Imana idusaba kugirira ineza buri muntu uri mu kaga. Guharanira ukuri, ubutabera, amahoro n’urukundo rutavangura nibyo bigomba kuranga ikiremwa muntu. Ibyo nakoze nabitewe no kwanga ikibi cyari cyahawe intebe kigakorwa na benshi kikaganza ineza.”

Inkuru wasoma ukamenye uko yabashije kurokora Abatutsi benshi: Yagize uruhare mu kurokora abantu hafi 100 i Mibirizi muri Jenoside.