Habimana Sadiki, Jotham Nsengiyumva, Pasiteri Emmanuel Rukera, Uwihanganye Jean Marie Vianney n’abagore babiri Murekatete Agnes Nyirahabimana Bellancille bakatiwe gufungwa burundu kuko urukiko rwabahamije kwica no gukomeretsa babigambiriye, gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugambanira igihugu no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Mu bwicanyi bahamijwe harimo n’ubwatwaye ubuzimwa bw’umwana witwa Irumva Ganza Rita w’umwaka umwe n’igice warerwaga na Meya Mpembyemungu.
Ibindi byaha bahamijwe birimo no kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Mpembyemungu witabiriye uru rubanza kimwe n’abandi baturage benshi, ntiyahishe amarangamutima ye ku myanzuro y’uru rubanza.Yagaragaje ko kuba abagabye igitero mu rugo rwe bakanateza umutekano muke mu karere ayoboye bahawe igihano cyo gufungwa burundu ari ibyo kwishimirwa.
Aganira na radiyo Flash yagize ati “Nabyakiriye neza, kuko by’umwihariko ibihano bihawe abateye iwanjye mu rugo mwumvise ko ari igihano cya burundu kandi nicyo gihano kiruta ibindi mu gihugu cyacu.”
Urukiko rukuru rwanzuye ko Meya Mpembyemungu n’umuryango w’umupolisi IP Clement Mucyurabuhoro wishwe na Jotham Nsengiyumva wakatiwe burundu bahabwa impozamarira.
Igitero kwa Meya…..
Tariki 06 Mutarama 2014 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo urugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Winifride Mpembyemungu ruri Murenge wa Muhoza Umudugudu wa Giramahoro , rwagabweho igitero cya gerenade gihitana umwana, witwa Irumva Ganza Rita w’umwaka umwe n’igice, abandi babiri mu rugo barakomereka.
Jean Batiste Bozukongira, umushoferi w’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yabwiye IGIHE ko ubwo yari azanye ibirayi mu rugo kwa Meya, umukozi yaje agakingurira imodoka ikinjira, mu kanya gato nyuma yaho, ngo nibwo yumvise ikintu gituritse imbere mu gipangu, abantu bahita bahungabana, nyuma y’iminota 10 bagiye kureba basanga, uriya mwana yakomeretse yanamaze no gushiramo umwuka.
Bozukongira yagize ati: “Kugeza ubu twashobewe, aho aba bagizi ba nabi baturutse, ariko birashoboka ko bari imbere mu gipangu kuko ninjira nta muntu wanyinjiye inyuma.”
Uretse uyu mwana wafashwe na gerenade mu nda agapfa, abakozi babiri bakora mu rugo kwa meya, nabo barakomeretse kandi ngo byagaragaraga ko ngo abateye igisasu bashakaga meya Mpembyemungu, kuko barashe babonye imodoka ye yinjiye mu gipangu.

Ibitekerezo 0