Yabitangaje ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’inzego zirimo Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Iterambere, RDB ndetse na Polisi.
Cyagarutse ku myifatire ikwiye kuranga abatuye Umujyi muri iyi minsi mikuru, amabwiriza aherutse gutangazwa na RDB areba ibikorwa by'imyidagaduro mu minsi mikuru, isuku n'umutekano, na gahunda ya TunyweLess.
By’umwihariko, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka abantu benshi bo mu Mujyi wa Kigali bakorera ingendo mu ntara, aho baba bagiye kwifatanya n’imiryango yabo mu byishimo ariko hakaba n’abava mu ntara bajya i Kigali kwishimira isozwa ry’umwaka.
Ni ibintu bikunze gutuma habaho urujya n’uruza rukabije ku buryo kubona imodoka zibatwara usanga ari ingorabahizi kugeza ubwo hari n’abarara muri za gare bategereje imodoka.
Meya Dusengiyumva yavuze ko icyo kibazo cyakunze kubaho mu myaka yashize ariko kuri ubu hari ingamba zafashwe ku buryo hari icyizere ko abaturage batazagira ibibazo.
Ashimangira ko nk’uko bisanzwe bigenda, inzego zirimo Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, zizafatanya n’abafite ibigo bitwara abagenzi ndetse n’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego mu gufasha kugira ngo abakora ingendo bazabashe kubona imodoka zibatwara.
Ati ‘‘Nibyo koko mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa ikindi gihe haba hari ingendo z’abantu benshi hajyaga habaho imbogamizi mu gutwara abantu n’ibintu akaba ari ikibazo ariko twabonye, ngira ngo tunashimire leta y’u Rwanda ko hari uruhare rukomeye yagize, yaguze amabisi 100, yageze hano.’’
‘‘Ibyo byose ari uburyo bwo kugira ngo horoshywe uburyo abantu bagenda ariko ku bufatanye na Polisi ndetse na RURA, mu gihe nk’iki dufite uburyo twitegura dufatanyije n’abashoramari mu bijyanye n’ubwikorezi kugira ngo tubashe gukemura ikibazo cy’ubucucike bwashobora kuboneka muri gare zaba izo mu Mujyi wa Kigali ariko no hirya no hino mu Ntara kuko abantu baba bagenda, iyo bari kuza hano batugana, iyo yakerewe i Kigali ashobora gukererwa n’ahandi agana.’’
Meya Dusengiyumva avuga kandi ko Abanyamujyi cyangwa abakora ingendo muri rusange bakwiye gusaba imodoka zibatwara bakaba bafite amatike yabo mbere y’uko umunsi w’urugendo ugera.
Ati ‘‘Uyu ni umwanya ariko wo kugira ngo twongere twibutse Abanyamujyi cyane cyane, ubundi ingendo zirategurwa cyane ko n’ibigo bibikora bisigaye bifite imirongo ya telefone, bigira n’amasaha bitwariraho abantu […] ubundi byakabaye byiza ko abantu bategura gahunda zabo.’’
‘‘ Ntabwo ushobora kubyuka ngo uhite ugenda gutega indege n’imodoka rero kubera ko ziba ziteguye amasaha yo kugenderaho, buriya byorohera umuntu iyo agerageje akavuga ati nzagenda iki gihe n’iki, agafata telefone agahamagara abatwara abagenzi, bakamubikira umwanya.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Ariko nagira ngo mbamenyeshe ko twafashe ingamba dufatanyije n’izindi nzego ku buryo bazaba barimo kugenda, imodoka zizaba zihagije ariko n’aho haboneka ikibazo dufite ingamba zo kugira ngo tubikemure. Ngira ngo n’ubushize twarabikoze ariko ubu ngubu twari twabiteguye hakiri kare.’’
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Désire Gumira, yasabye abatwara abagenzi kutaba ba rusahurira mu nduru ngo bazamure ibiciro bitwaje ko abagenzi babaye benshi.






Ibitekerezo 0