Kugaruka mu Rwanda kwa Meddy byari bihanzwe amaso n’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana be bazwi ku izina ry’Inkoramutima.
Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.
Saa cyenda n’iminota 50 nibwo yasohotse ku kibuga cy’Indege i Kanombe yakiranwa urukumbuzi rwinshi n’abantu batandukanye barimo mushiki we ndetse n’abandi bo mu muryango. Hari abakobwa bafite ibirango byanditseho amagambo ashimangira urukundo bakunda uyu muhanzi, ndetse hari n’abana bitwaje igikombe nk’ikimenyetso cyo kwerekana ubudahangarwa bw’uyu musore muri muzika.
Aje mu Rwanda mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Nyamata ku wa 2 Nzeri 2017. Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.



Meddy yavuye mu Rwanda mu gihe kimwe na The Ben. Icyo gihe bombi bari mu bahanzi bari bakunzwe ndetse n’ubu bari mu ba mbere bigaruriye imitima ya benshi.
Mu myaka amaze mu mahanga yakoze indirimbo zitandukanye zirimo izaciye agahigo mu Rwanda nka Nasara, Burinde bucya; ziri mu zarebwe cyane kuri Youtube.
Meddy yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.
Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.
Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari na ho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.












Amafoto: Aimable Dusabimana

Ibitekerezo 0