{Mbarushimana Emmanuel ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside woherejwe na Denmark kuburanira mu Rwanda yakatiwe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30. }
Kuwa Kabiri 12 Kanama, Mbarushimana Emmanuel yagaragaje inzitizi zitandukanye mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugunga yanga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Nk’uko byari biteganyijwe ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rusoma imyanzuro y’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rya Mbarushimana, rwategetse kuri uyu wa Gatatu ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 nubwo yagiye yanga kuburana.“”
Kuwa Kabiri yari yanze kwiregura ku byaha ashinjwa, akavuga ko adafatwa kimwe n’Ubushinjacyaha, kandi bose ari ababuranyi.
Mbarushimana imbere y'urukiko yambaye ipantalo, atebeje ishati yashyizeho karavate, yatewe utwatsi ku mpamvu zose yatanze yanga kuburana.
Urukiko rwavuze ko kuba yaroherejwe mu Rwanda afunzwe iyo ari imwe mu mpamvu nkuru agomba gukomeza gufungwa by'agateganyo mbere y'uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi, hakirindwa ko yatoroka aramutse arekuwe.
Mbarushimana yahise avuga ko icyemezo yafatiwe kibangamiye uburenganzira bwa muntu. Akomeza avuga ko inzitizi yatangaga zo kutaburana zifite ishingiro kuko agomba guhabwa uburenganzira bwo kwihitiramo Umwunganizi ashatse, kandi ababuranyi bakareshya imbere y'Ubucamanza.
Mbarushima Emmanuel yoherejwe kuburanira mu Rwanda na Danemark kuwa 3 Nyakanga 2013. Akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komine Ndora mu bitero bitandukanye.

Ibitekerezo 0