Mu matora yabereye mu Nteko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, abadepite n’abasenateri 83 muri 89 batoye Ngoga gusimbura Abdul Karim Harelimana weguye ku mirimo ye ku wa 4 Gashyantare 2015.
Ngoga wakoze imirimo ikomeye itandukanye, yatsinze mu buryo bworoshye Wibabara Jennifer wagize amajwi atandatu yonyine.
Wibabara yabaye umunyamakuru wa Radiyo Muhabura nyuma aza no kuba mu Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Aba bakandida bombi bari batanzwe na FPR-Inkotanyi, kuko na Abdul Karim Harelimana weguye ariho yakomokaga.
Ngoga yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko azaharanira kuzuza inshingano nshya yahawe, afatanyije na bagenzi be asanze muri EALA.
Yagize ati “Nzakoresha imbaraga zose n’ubushobozi mfite kugira ngo mfatanye nabo mwoherejeyo mbere guteza imbere gahunda y’igihugu cyacu n’akarere nk’uko twabyiyemeje mu muryango wa EAC.”
Ngoga yavukiye muri Tanzaniya muri 1968, aba ari naho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzaniya no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza akazi .
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzaniya, akazi kamutegetse guhita yinjira mu bubanyi n’amahanga (Diplomacy) kuko icyo gihe hari byinshi u Rwanda rutumvaga kimwe n’uru rukiko.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mu minsi mike ishize, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

Ibitekerezo 0