Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango akomokamo, abasirikare bakoranaga na we hamwe n’abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare n'iza Leta.

Mu bayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango harimo Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo Gen. Patrick Nyamvumba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka.

Abafashe ijambo bose bashimye ubutwari bwa nyakwigendera, imyitwarire myiza yamurangaga, uruhare yagize mu kubohora igihugu no mu iterambere ryacyo, kugira inama imiryango y’abasirikare mu kubana neza no ku guteza imbere uburinganire.

Umuryango we wagaragaje agahinda kuko wabuze umuntu w’intwari.

Minisitri w’ingabo, Gen. James Kabarebe yavuze ko kubura Maj. Margaret Batamuriza,ari ibyago ku muryango we,ku ngabo z’igihugu ndetse n’igihugu muri rusange.
Kabarebe yavuze ko Maj. Batamuriza asigiye ingabo z’igihugu umurage mwiza.

Yamushimiye kuba yarahisemo gusubika ibindi byose byamugirira akamaro akiri muto,akitabira urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu mwaka w’1990, kandi akagaragaza ishyaka n’umurava mu gukorera igihugu.

Yagize ati"yemeye gutanga ubuzima bwe uko bishoboka n’ikiguzi icyo ari cyo cyose,kandi nyamara yarashobora kwiga akabaho mu buzima busanzwe,atagiye mu ishyamba."

Maj. Batamuriza yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 afite imyaka 20, kuko yavutse tariki ya 07 Ugushyingo 1970, atabaruka tariki ya 13 Ugushyingo 2015.

Yafashwe n’uburwayi bwa cancer mu mwaka wa 2007.Mugihe cyose kandi yari amaze arwaye ngo ntiyigeze acogora kwitabira akazi no gushyira mu bikorwa inshingano ze.

Maj. Batamuriza yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda,aho ataretse gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano ze z’akazi ndetse n’iz’urugo.

Yasengeraga mu Itorero rya Restoration Church ku Kimisagara. Umuhango wo kumushyingura wose waranzwe n’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’amasengesho yo kwihanganisha umuryango we no kumusabira ku Mana.

Maj.Margaret Batamuriza atabarutse yari umuyobozi Mukuru ushinzwe uburinganire mu gisirikare cy’u Rwanda.

Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste