Madamu Jeannette Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco, Nyirasafari Espérance n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal.

Car Free Day ni gahunda yatangiye muri Gicurasi 2016 igamije korohereza no gushishikariza abatuye Kigali umuco wo gukora siporo no gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandura.

Iki gikorwa kandi kiri muri gahunda yo kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko inagenewe abantu. Ibi bigafasha mu kugabanya ubucucike bwazo n’ihumana ry’ikirere riri mu bihangayikishije Isi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi siporo ari kumwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance (wambaye ubururu) ndetse n'Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait

Madamu Jeannette Kagame akora imyitozo ngororangingo hamwe n'abandi

Siporo yo ku munsi uzwi nka Car Free Day imaze kuba umuco mu banyarwanda b'ingeri zose

Abatoza bafashaga abari bitabiriye Car Free Day gukora siporo

Ibyishimo byari byose ku mwana wagize amahirwe yo gusuhuzanya na Madamu Jeannette Kagame

Abanyamahanga nabo bitabira iyi siporo
Abanyamahanga nabo bitabira iyi siporo
N'abafite abana bato ntibabasiga
N'abafite abana bato ntibabasiga
Umuhanda uba wahariwe abanyamaguru n'abanyonga igare gusa

Amafoto: The NewTimes