Ako kanama kavuga ko gufungira abaturage umuyoboro wa internet binyuranye n’amahame y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Aka kanama gasaba ibihugu kugendera ku mategeko mpuzamazahanga ku kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nk’uko The Citizen ibitangaza.
Raporo yo mu mwaka wa 2015 ku bijyanye n’ubwisanzure bwo kuri internet, yagaragaje ko hari bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Asia byagiye bifunga abaturage bitewe n’ inyandiko babaga banditse ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Nzeli umwaka ushize , ubwisanzure ku ikoreshwa rya internet bwaragabanutse,ibi byatewe nuko ibihugu byinshi byatangiye kugenzura ikoreshwa ryayo.
Ibihugu bivuga ko bigendera ku mahame ya Demokarasi nk’ u Bufaransa na Australia nabyo bashyizeho uburyo bushya bwo kugenzura internet mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’ iterabwoba.
Loni yasabye ko ibihugu bikwiye kurinda no kubahiriza ubudahangarwa bw’abaturage babyo kuri internet, nk’uko bikorwa no mu buzima busanzwe, byirinda kugira uwo bihutaza.





Ibitekerezo 0