Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi yo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2015, hatangajwe akababaro bitewe n’urupfu rw’abo basirikare,hanatangazwa ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyarateye iraswa ry’abo basirikare.

Ibi byaje bikurikira itangazo ry’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon agaragaza ko ababajwe bikomeye n’abasirikare b’u Rwanda baguye muri Centrafrica.

Ban Ki Moon yatangaje ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo, na Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange kubera imfu z’abo basirikare.

Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi yagaragaje umugambi wayo wo gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kurengera abaturage kuko ari yo ntego nyamukuru y’Abo mu butumwa bwa ya Loni muri Centrafrica hagamijwe kugeza iki gihugu ku mahoro arambye.

Ingabo z’u Rwanda ni zimwe mu ngabo zagiye zishimwa kenshi kwitwara neza mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye hirya no hino ku Isi, zikaba ari na zo zibungabunga umutekano wa Perezida w’inzibacyuho wa Centrafrica.