Umunsi mpuzamahanga w’Ubumenyi bugamije amahoro n’iterambere ubaye nyuma y’amezi abiri hemejwe ingamba zijyanye na gahunda y’iterambere rirambye zizageza mu mwaka wa 2030.
Mu butumwa yageneye uyu munsi, Loni itangaza ko hakenewe ubumenyi mu kubungabunga amazi, inyanja ngari,kurinda no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima,guhangana n’ihindagurika ry’ikirere n’ibiza no guteza imbere umuco wo guhanga udushya, kurandura ubukene hamwe no kuziba icyuho cy’ubusumbane.
Uyu muryango kandi ugaragaragaza icyerekezo gishya cy’amahoro ku mibereho ya muntu no ku mubumbe w’isi mu myaka 15 iri imbere, Ubumenshyi bugafatwa nk’inkingi iganisha ku mpinduka n’iterambere mu nzego zitandukanye.
Ibi byose kugira ngo bigerweho hakenewe gusobanukirwa n’icyerekezo cy’ubumenyi hamwe n’ibikoresho bya ngombwa mu kugenzura iterambere ry’ubumenyi.
Ibi kandi umuryango w’Abibumbye ukaba unabigaragaza nk’ingenzi mu cyegeranyo ishami ryayo ryita ku bumenyi,uburezi,umuco n’ikoranabuhanga(UNESCO) risohora buri myaka itanu,kikagaragaza uko iterambere ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rihagaze mu bice bitandukanye ku isi.
Mu itangazo Umuryango w’Abibumye wasohoye ugaragaza ko wahisememo gushyira ahagaragara ibikubiye muri iki cyegeranyo mu rwego rwo gushimangira iterambere ry’ubumenyi,ikoranabuhanga no guhanga udushya hagendewe ku rwego rwa buri gihugu mu iterambere.
Umuryango w’Abibumbye unagaragaza ko uhangayikishijwe n’ubwiyongere bw’amapfa,imyuzure,imiyaga ikaze hamwe n’ibindi biza byatumye guverinoma zifata ingamba haba ku rwego rw’igihugu ndetse no mu karere,mu kubungabunga ubuhinzi,kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza hamwe n’ikoreshwa ry’ingufu zo mu nzego zitandukanye.
Loni isobanura ko guteza imbere ishoramari mu bumenyi bigaragaza kuzirikana ko hakenewe iterambere rirambye,rikomataniriza hamwe impinduka muri politiki z’iterambere hamwe n’amategeko ndetse n’indangagaciro zijyana n’imyitwarire.
Mu nama y’umuryango w’Abibumbye ku ihindagurika ry’ikirere,iteganijwe kubera i Paris mu Bufaransa mu mpera z’uku kwezi, abayobozi batandukanye bazemeza ingamba zigomba kugenderwaho ku rwego mpuzamahanga mu kwirinda ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.


Ibitekerezo 0