Binyuze mu ntego igihugu cyihaye zirimo gahunda z’igihe kirekire nk’icyerecyezo 2020 (Vision 2020), EDPRS2 ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye; u Rwanda ruracyafite ikibazo cy’amazi aho kugeza ubu rubona metero kibe 670 (670 m3) ku mwaka.

Minisiteri y’Umutungo Kamere yemera ko aya mazi ari make cyane ugereranyije n’uko nibura igihugu kiba kigomba kubona amazi angana na meterokibe 1000 ku mwaka bivuze ko rubura amazi angana na metero kibe 330 ku mwaka.

Ingamba zikomeye zirimo kubika amazi hakoreshejwe ibyobo (dams), kubika neza amazi y’imvura ndetse no kurushaho gucunga neza ikoreshwa ry’amazi, zizafasha mu kugena uburyo amazi akoreshwa ndetse no gushora imari mu bikorwa byo kuyafata neza, gukoresha neza ubutaka mu rwego rwo kugabanya amazi apfa ubusa no kurushaho kuzamura ubwiza bwayo.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’umutungo kamere, Vincent Biruta yavuze ko ibikorwa byo gufata neza amazi bitangirira ahakurwa amazi, u Rwanda rukaba rufite ahantu 9 hanini rukura amazi n’ahandi 20 hato.

Yagize ati “Inzira z’ibanze mu gukemura ikibazo cy’amazi harimo ibyobo (dams) bifite intego zitandukanye, gufata neza amazi y’imvura ndetse no gufata amazi yo ku butaka binyuze mu gutera amashyamba no gukora amatarasi y’indinganire.”

Yakomeje avuga ko ibi byobo bishobora gukoreshwa mu bintu birenze kimwe, ko kubyazwa umuriro w’amashanyarazi, kuhira ndetse no gutanga amazi akoreshwa mu ngo. Ibi byobo biri Muvumba, Nyabarongo n’Akanyaru.

Francois-Xavier Tetero uyobora ishami rishinzwe amazi mu Kigo cy’igihugu cy’Umutungo kamere yabwiye The New Times ko izi ngamba zizagerwaho niziramuka zishyizwe mu bikorwa mu nzira zihuse ndetse ko hakenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 66 mu gihe kingana n’imyaka 25.

Abafatanyabikorwa mu iterambere by’umwihariko leta y’u Buholandi yemeye gutanga miliyari 35 z’ama Euro mu mushinga w’imyaka ine.

Abandi bafatanyabikorwa barimo UNDP, AfDB, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Banki y’Isi, ikigega mpuzamahanga cy’ubuhinzi(FAO), ikigo cya leta ya Koreya (KOICA) n’ikigo cya leta y’u Budage(GIZ) byagaragaje ko byiteguye gutera inkunga umushinga w’u Rwanda wo gukemura ikibazo cy’amazi.

Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubuhinzi, Ubutegetsi bw’igihugu, Imari n’Igenamigambi nazo ziri gukorana bya hafi kugira ngo uyu mushinga ubashe gushyirwa mu bikorwa.

Ikibazo cy'amazi kimaze igihe cyarabaye agatereranzamba mu Rwanda
Ikibazo cy'amazi kimaze igihe cyarabaye agatereranzamba mu Rwanda