{Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatangaje ko mu mwaka wa 2017 umubare w’abiga imyuga n’ubumenyingiro uziyongera ukagera kuri 60% uvuye kuri 39,4%, kuko kwigisha ayo masomo (TVET) bizafasha igihugu kuzamura ubukungu ku buryo bwihuse.}

Ubwo yagezaga gahunda y’igihugu ku bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko TVET igira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko n’ibihugu bikize bibikesha kugira benshi bize ayo mashuri.

Yabisobanuye agira ati“Ibihugu byose byateye imbere bibikesha kugira gahunda nziza z’uburezi ziha abaturage ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora no kwihangira imirimo, hakaboneka ubwinshi n’ubwiza bw’ibicuruzwa. TVET igira uruhare rukomeye kandi rudasanzwe mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu.”

Abarangije imyuga n'ubumenyingiro bagera ku isoko ry'umurimo babasha kwihangira imirimo
Abarangije imyuga n'ubumenyingiro bagera ku isoko ry'umurimo babasha kwihangira imirimo

Nk’uko biteganijwe na Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri mu kurwanya ubukene (EDPRS II) uburezi butangirwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro buzafasha igihugu kwihutisha Gahunda y’Igihugu y’umurimo (NEP) yo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka hibandwa ku rubyiruko n’abagore.

Yagaragaje ko kugira ngo iyi gahunda igerweho guhera mu 2014 kugeza muri 2015 hashyizweho gahunda ya “Kora wigire” hagamijwe kongera ihangwa ry’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi n’ubworozi, hibandwa ku bumenyingiro bw’igihe gito bworohereza ububonye kwihangira imirimo.

Muri icyo gihe cyashyizweho, hateganijwe kongera ubumenyi bw’abantu ibihumbi 10 biganjemo urubyiruko n’abagore bazoroherezwa kubona ibikoresho by’ibanze bituma batangira imirimo.

Muri iyi gahunda abiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bagomba kwiyongera kuko inzego z’ubukungu zifite umuvuduko mwiza wo guhanga imirimo ku bantu benshi zicyenera abize imyuga n’ubumenyingiro.

Yashimangiye ko imirimo igenda ihangwa n’abize ubumenyingiro n’imyuga izafasha igihugu guhangana n‘ikibazo cy’ubushomeri bwibanze mu rubyiruko, ahanini rwo mu mijyi.

Nko mu Mujyi wa Kigali, abashomeri babarirwa ku 9%, mu yindi mijyi bakangana na 7% mu gihe mu byaro abashomeri ari 2,6% nk’uko Ibarura rusange ry’abaturage rya 2012 ribigaragaza. Muri rusange abashomeri babarirwa kuri 3, 4 % by’Abanyarwanda biganjemo urubyiruko.

Hashingiwe ku ibarura ry’imibereho y’ingo rya 2010 ibyiciro byagaragaje guhanga imirimo myinshi ni abakora ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutwara abantu n’ibintu, ubukerarugendo n’imyidagaduro, abakora mu nganda n’abakora mu bucuruzi.

Imyumvire iri hasi ni inzitizi zo kugera kuri iyo ntego

Minisitiri w’Intebe yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko kugera kuri izo ntego bitoroshye kuko byagaragaye ko imyumvire ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’akamaro kayo bikiri hasi, haba ku babyeyi n’abana bahamagarirwa kubyiga.

Ikindi ni uko abarimu babihuguriwe bakiri bake n’amashuri, no gukoresha ururimi rw’icyongereza ku barimu n’abanyeshuri bikaba bikigoranye.

Mu byihutirwa Leta iteganya gukora ni ukongera amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro by’umwihariko mu turere dufite umubare muke wayo.