Kuri uyu wa 4 Mata 2015, Intumwa za Leta y’u Burundi ziyobowe na Edouard Nduwimana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano zari ziri mu mudugudu wa Biryogo, Akagari ka Biryogo, Umurenge wa Gashora ho mu Karere ka Bugesera, ahacumbikiwe by’agateganyo impunzi z’abarundi, aho bari baje mu biganiro ngo bazishishikarize guhita zisubira mu byazo.
Leverien Nzigamasabo Umuyobozi w’Intara ya Kirundo, akaba n’umwe mu bari bagize itsinda ryoherejwe na Leta y’u Burundi, yavuze ko abo baturage ba bo bahunze inzara, bityo niba hari ibindi bibazo bafite, bakaba bakwiye kugaruka bakabiganiraho mu gihugu cya bo.
Nzigamasabo ati “Bahunze inzara kuko imbonerakure zo ni urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) kandi ruri mu gihugu hose. Niba hari ikindi kibazo bafite, baza tukabiganiraho mu gihugu.”
Edouard Nduwimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano yashishikarije izo mpunzi gutaha, yemera ko imbonerakure zihari ariko zigizwe n’abantu bize kandi basobanukiwe b’urubyiruko rwa CNDD-FDD.
Minisitiri Nduwimana yakomeje avuga ko izo mbonerakure mu bikorwa bya zo hatabamo gushimuta abantu, gukora urugomo cyangwa kwica nk’uko izo mpunzi zibivuga, yongeraho ko haramutse hagaragaye ko hari ababyitwaza bagahohotera abandi bazakurikiranwa bakabihanirwa.

Izo mpunzi zivuga ko zahunze Umutekano muke kubera uterwa n’Imbonerakure, bakavuga ko bazibona mu masaha y’amanywa zambaye ibibabi by’imyumbati, zifite imbunda ndetse n’amacumu, zinafite amafoto ya Perezida Nkurunziza.
Urwo rubyiruko rwa CNDD-FDD ruba ruvuga ngo “uyu ni we wenyine tuzatora” hagira uvuga undi akagirirwa nabi, uwo bazi ko aba mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi we akicwa.
Umwe muri izo mpunzi witwa Ndayisenga Gerard avuga ko ari umwe mu basore 20 bashimuswe n’Imbonerakure zikabajyana mu ishyamba rya Kibirira ho mu Kirundo, ariko we akabasha gutoroka.
Nyuma y’aho izo mpunzi zikuriye inzira ku murima abayobozi b’u Burundi zikanga gutaha, Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze Seraphine Mukantabana yatangaje ko u Rwanda rugiye uburyo zajyanwa kure y’umupaka w’igihugu bahunze nk’uko amasezerano mpuzamahanga abiteganya.
Muri uwo mudugudu wa Biryogo ho mu Bugesera hari hamaze kugera impunzi z’abarundi 567, ariko hiyongereyeho abandi 97 bahunze kuri uyu wa 4 Mata, abahunga bakaba biganjemo abana n’abagore mu gihe abagabo bakiri bake.

{Amafoto: Izuba-Rirashe}

Ibitekerezo 0