{Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gahunda yo kugaburira abana mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 ireba ababyeyi, nta nkunga igomba gutegerezwa kuri leta.}
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier, yavuze ko n’ubusanzwe kugaburira umwana ari ishingano z’umubyeyi, bityo bagomba gutanga amafaranga atuma bagaburirwa ku ishuri.
Nubwo hari bamwe mu babyeyi bavuga ko icyaborohera ari uko abana bajya bataha bakarira iwabo aho kwishyura amafaranga buri kwezi yiyongera ku bindi bikoresho by’ishuri basabwa, Rwamukwaya yasobanuye ko gutekera abanyeshuri ku ishuri ari gahunda yashyizweho mu kugabanya umubare w’abata ishuri no korohereza abanyeshuri kwiga neza.

Yongeyeho ko ababyeyi ari bo baganira ku musanzu wa buri wese bitewe n’uko yifite n’ibiciro biri ku isoko muri ako gace.
Rwamukwaya yagize ati “Iyi gahunda itandukanye n’izindi gahunda z’uburezi Leta igiramo uruhare, nta mafaranga yashoyemo nta n’ubwo ibiteganya kuko n’ubusanzwe kugaburira umwana biri mu nshingano z’ababyeyi be.”
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagaragayemo ibibazo bitandukanye birimo kuba abanyeshuri barira mu mashuri bigiramo, abanyeshuri bamwe batarya kuko batatanze umusanzu wo guhaha ibiribwa.

Kuri ibyo bibazo, Rwamukwaya yagaragaje ko byatewe n’uko iyo gahunda yihutirwaga.
Yagize ati “Leta ntiyari gutegereza ko inyubako zo gufatiramo amafunguro zuzura cyangwa ko ibindi byagombwa byose biboneka kugira ngo gahunda yo kugaburira abana itangire.”
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yatangiye muri Kamena 2014. Ubwitabire muri rusange buri ku gipimo cya 63% mu gihugu hose. Ministeri y’Uburezi igaragaza ko mu Umujyi wa Kigali uri imbere mu kuyitabira ku gipimo cya 83%, Uburasirazuba bukurikiraho ku gipimo cya 77%, Amajyepfo kuri 65% mu gihe mu Majyaruguru biri hasi ku gipimo cya 45%.




Ibitekerezo 0