Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange, Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku ishyirwa mu bikorwa ku bibazo bijyanye n’uko Minisiteri ishyira mu bikorwa politiki yo korohereza abashora imari mu bikorwa by’amacumbi aciriritse, amabwiriza agenga abakora umwuga w’ubwubatsi n’ibindi bibazo bigaragara mu kubaka inzu ziciriritse no kurwanya utujagari n’ingamba zo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’ibicanwa muri rusange no mu mashuri by’umwihariko.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko Leta y’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’imyubakire y’inzu ziciriritse yafashe ingamba zo guha nkunganire abashoramari, koroherezwa imisoro, guhabwa ubutaka ku bafite imishinga minini ndetse no guha Abanyarwanda inzu ku nyungu nto ya 11%.
Ati “Inzira iracyari ndende ugereranyije abakeneye inzu zihendutse. Ubu tugiye ku musozo wa NST1, y’imyaka irindwi, hari ibyo Leta yari yiyemeje kugeraho mu bijyanye no kubona inzu zihendutse. Biragaragara ko aho tugeze hadashimishije cyane. Dufite inzu 2600 zihendutse mu gihe hifuzwaga inzu zirenze 6000.’’
Yavuze ko kuri ubu hari kurebwa ibyakozwe neza, ibyavugururwa mu kwihutisha iyo gahunda ku buryo bigera ku rwego rwifuzwa.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yavuze ko inzu zubakwa zikiri nke kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ubushobozi.
Ati “Impamvu ya mbere ni ikiguzi cy’inyubako zujuje ibisabwa ugereranyije n’amikoro y’abashaka inzu. Icyo kiguzi gica intege abashoramari kuko inyungu bakura mu kubaka inzu ziciriritse ugereranyije no kuyashora mu bindi bitari inzu ni ntoya.’’

Inzu iciriritse ni ibarirwa agaciro katarengeje miliyoni 40 Frw.
Yakomeje anavuga ko uruhare rwa Leta rukiri ruto mu gushyigikira gahunda yo kongera inzu zihendutse.
Ati “Ibyakozwe ni ukugerageza kugabanya ikiguzi cy’inzu harebwa ubundi buryo bwo kubaka, butanga umutekano kandi bwihanganira ibiza.’’
Minisitiri Dr Gasore yavuze ko hari no kurebwa ibindi byahindurwa mu kunganira gahunda isanzweho yo gufasha abaturage kubona inzu ziciriritse.
Ati “Turi kuganira ngo turebe uko twabikoramo. Umuntu wese ntagomba gutekereza gutunga inzu. Tugomba gutekereza kuva ku nzu zihendutse zo kugurwa ahubwo tukareba ku nzu zikodeshwa. Igice kinini cy’Abanyarwanda ntabwo gifite ubushobozi bwo kugura za nzu zihendutse kandi abashoramari na bo ntibitabira gukora inzu zikodeshwa.’’
– Abanyarwanda 50,8% ntibashobora kwigondera inzu ziciriritse
Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko abahembwa nibura miliyoni 1,2 Frw ku kwezi ari bo bashobora kwiyishyurira inzu nta nkunganire bakeneye, ni ukuvuga abangana na 2,7%.
Abagera kuri 46,1% bashobora kwishyurirwa hagiyeho nkunganire mu gihe abahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% bo badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.
Uretse kuba hari n'umubare munini w'Abanyarwanda badashobora kwigondera izi nzu ziciriritse, Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko inzu ziciriritse zubakwa zikiri nke kandi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.
Ati “Inzu ziciriritse zubakwa ni nke. Leta itinda gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abashoramari. Nibajije ngo buriya n’abashoramari baba bubatse bahenzwe kuko ibikorwaremezo byatinze kubageraho.’’
Mukabunani Christine yabajije icyo mu ntara hatekererezwa cyane ko uyu mushinga ukunda kuvugwa cyane muri Kigali gusa.
Ati “Mu minsi ishize muri komisiyo batubwiye ko Leta igiye kugira uruhare mu kubaka inzu ziciriritse. Nashakaga kubaza aho bigeze. Niba leta ifite iyo gahunda yo kubaka izo nzu. Bizakorwa bite?’’
Depite Dr Habineza Frank yavuze ko gahunda y’imyubakire y’inzu ziciriritse irimo ibibazo bituma hari n’abayitakariza icyizere.
Ati “Abaturage batakariza icyizere iyi gahunda. Ejo bundi hari inzu zasenyutse ndetse hari ibyemezo byakurikiyeho bikomeye. Hari abantu benshi baguze inzu batakaje icyizere ku buryo nushaka kujyamo usanga yaratakaje icyizere.’’
Yavuze ko nubwo bivugwa ko inzu ziciriritse ariko na zo ni iz’abantu bafite akazi.
Ati “Umuntu uhembwa nka 300.000 Frw ku kwezi, yayabona gute akabasha kwishyura? Hari uburyo ibikoresho by’ibanze byakurirwaho imisoro ku buryo igiciro cyo kubaka kigabanuka?’’
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko muri uyu mushinga hari ahagaragaye intege nke za Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati “Leta isa n’iyibwiye ko ibyo yemereye abashoramari bihagije. Mu by’ukuri ntabwo byageze aho byari byitezwe. Ibibazo by’ibikorwaremezo bitinda kuhagera ntiwavuga ngo byongera igiciro cy’inzu. Ahenshi haba hari umuriro ariko ukenewe kongerwa. Imihanda iba ihari kuko iva ahacukurwa umucanga ni yo mibi cyane.’’
Yavuze ko igiciro cy’inzu kitari hejuru ahubwo bijyana n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.
Ati “Ntabwo hazaboneka inzu ya bitanu, uwo muntu rero nta buryo wamwubakira inzu ngo ayigure iciriritse. Imwe mu mirongo migari ni uko Leta yabijyamo ikabyikorera. Ntiwavuga ko ugiye kubakira Abanyarwanda bose ku buntu.’’



Amafoto: Nezerwa Salomon





Ibitekerezo 0