Imwe mu nzira ibasha gufasha abagitangira ubucuruzi kubuteza imbere, n’ababumazemo igihe ntibahombe ngo basubire inyuma, ni ukubafasha kubona amasoko y’ibyo bakora, byaba ubucuruzi bw’ibintu bifatika cyangwa ubwa za serivisi.
Mu bihugu byateye imbere, amasoko menshi kandi manini aba ari mu bikorera kurenza uko aba ari muri Leta. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ho siko byifashe, kuko amasoko manini kandi menshi aba afitwe na za Leta. Iyo Leta n’ibigo biyishamikiyeho bifashe aya masoko manini n’ubundi bikayasubiza mu bigo byayo cyangwa se mu bindi bigo binini cyane by’abikorera, bigira ingaruka zitari nziza ku bacuruzi bato bato, baba ahanini biganjemo abacirirtse (SMEs).
Uburyo bagirwaho ingaruka zitari nziza, ahanini bigaragarira mu gihombo cyihuse, kuko duke baba baratangiriyeho badushorereza rimwe bagira ngo bakore ibifite ireme n’umusaruro ugaragara, ariko iyo babuze abakiliya cyangwa bakabura indi nyunganizi, barahomba bagafunga imiryango, hakaba n’abahomba burundu bagaterezwa cyamunara.
Bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambee byamenye iri banga, bihitamo guhindura imikorere ishaje yo kwikubira amasoko kwa za Leta, cyangwa se zikayimana ziyagenera abo zita ko bifite cyane, babasha gukora byinshi kandi ngo mu gihe gito. Mu guhindura imikorere ishaje, hatangijwe gahunda zo kumanura amasoko ya Leta, agahabwa cyane cyane abo muri ibi bigo biciriritse.
Urugero rutari urwa kure ni urwo muri Côte d’Ivoire iherutse kwinjira muri uyu murongo. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko nibura 1/3 cy’amasoko ya Leta agomba guhabwa abo mu bigo biciriritse, kandi hakabaho ubugenzuzi buhoraho bumenya ko byubahirizwa.
Iki cyenmezo cyafashwe na Leta ya Côte d’Ivoire nyuma yo kubona ko ibigo biciriritse by’ubucuruzi ari byo bifatiye runini ubukungu bw’iki gihugu, ariko nyamara buri mwaka hakagira ibitakaza umurongo kubwo kubura amikoro.
Muri Côte d’Ivoire habarurwa ibigo bisaga 150 000 bikora ubucuruzi budasobanutse, mu gihe nyamara muri iki gihugu ikigo kibarwa mu cyiciro cy’ibifite imari nto n’iciriritse gikoresha abakozi bari munsi ya 200, kandi ku mwaka kigacuruza amafaranga atarenga miliyari CFA (Abarirwa nuri 300, 000, 000 FRW). Leta ishaka kubafasha kuzamuka, bakinjira mu kindi cyiciro cy’ubucuruzi bwisumbuyeho.
Byifashe bite mu Rwanda?
Ukuri kuzwi na benshi kandi kudashidikanywaho ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite iterambere rikomeye kandi ryihuse.
Iterambere ryarwo kandi riri mu nzego nyinshi n’ubukungu budasigaye.
Ariko nubwo byifashe bityo, mu bigo bisaga 125 000 bifatwa nk’ibigo bito by’ubucuruzi n’ibiciriritse biriho mu Rwanda, hakiyongeraho ibifungurwa ku bwinshi buri mwaka, uwareba ibicumbagira muri byo yasanga atari bike, dore ko hari n’abacuruzi bapfira ifiyeri, bakanga gufunga imiryango, kandi nyamara babizi neza ko ntacyo bunguka nta n’icyo bahomba, kandi n’abahomba bahari.
Ikindi kigaragara ni uko buri mwaka hari ibigo bito by’ubucuruzi n’ibiciriritse bihagarika ibikorwa byabyo kubw’amikoro make, kandi nyamara muri ibyo bihagarara, habamo bimwe biba byavutse mu mwaka byahagarariyemo, hakaba n’ibihagarara kandi nyamara byitwaga ko bimaze igihe kinini bikora.
Nkuko bivugwa na benshi mu bahomba, bahuriza ku kuba nta masoko y’ibyo bakora babona, ubucuruzi bwaho bukahangirikira. Na none, ahanini mu Rwanda Leta ni we muguzi w'ibanze wa serivisi zitangwa na byinshi mu bigo by'ubucuruzi by'abikorera ku giti cyabo.
Guhahirana hagati y’aba bikorera ku giti cyabo bo mu bigo bito n’ibiciritse, ni imwe mu nzira yabafasha kwizamura, ariko ikunze kugorana kubwo kuba baba badafite igishoro kibahagije. Guhahirana n’ibigo binini, nabyo bakabibona nk’ibitari ku rwego rwabo.
Aha niho bagarukira bagahanga amaso Leta, kuko iramutse igenye amasoko agomba kuba ayabo nta nkomyi, byagabanya izimira n’ikendera rya bimwe mu bigo bishingwa ntibitere kabiri.
Iyaba ubu buryo bwiza bwitabiriwe na bimwe mu bihugu bwakoreshwaga no mu Rwanda, ibigo byinshi byagobokwa, kuko byaba bibona amasoko agaragaraza kandi abafasha gutera intambwe. Kuzamuka kw’abacuruzi bava mu cyiciro bajya mu kindi, bibafasha mu iterambere ryabo, bikanafasha abandi kuzamuka bifitemo icyizere cyo kugira aho bigeze.
Harageze ngo amasoko manini ya Leta n’ibigo biyishamikiyeho asaranganywe no mu bigo bito n’ibiciriritse, ngo ibikorwa bya bamwe bidakomeza kudindizwa no kubura amikoro.





Ibitekerezo 0