{Minisiteri y’uburezi(MINEDUC) itangaza ko abana bajyanwa kwiga mu mahanga biadaterwa no kuba hanezwe ireme ry’uburezi mu Rwanda,hari ibintu byinshi bitandukanye bibajyana yo.}

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta, ubwo aheruka kuvugana n’itangazamakuru mu cyumweru gushize, yatangaje ko abana bajya kwiga mu bihugu bituranye n’u Rwanda, MINEDUC itaramenya umubare wabo ku buryo byavugwa ko ari ikibazo gifite uburemere ubu n’ubu, ariko ko hari ibyo baba bakurikiyeyo byihariye.

Yagize ati “Bituruka ku bintu byinshi birimo amashuri meza, aho abana barara bagacumbikirwa nko mu mashuri abanza twe ntabwo tubyemera kuko bibangamira uburenganzira bw’umwana mu buryo bw’uburere. Ntabwo twabigira ikibazo rusange cyo kuba bahunga ireme ry’uburezi.”

Minisitiri w’uburezi yavuze ko n’abanyamahanga hari abaza kwiga mu Rwanda mu ndimi zitandukanye zirimo ururimi rw’Icyongereza, kuko rufite ibyo rwagezeho mu burezi rusumbya bimwe mu bihugu ruturanye na byo.

Dr Biruta avuga ko kuba abanyeshuri bajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda bashobora kuba bakurikirayo ibyo bumvise kuri iryo shuri, kuba bavuga ko ari ryiza, kuhiga acumbitse, kuba ari ishuri ryigenga n’ibindi.

Icyo Leta y’u Rwanda ikora, Dr. Biruta avuga ko u Rwanda ruba rwakoze uko rushoboye kugira ngo uburezi bw’ibanze butangirwe ubuntu mu mashuri, mu gihe mu bindi bigo hari ishuri ricumbikira abana, hakaba n’ibindi bigo bishyiraho ibindi byiyongeraho ugasanga bakurikiye ibyo, bitari uko ireme ry’uburezi mu Rwanda ryabuze.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE biga mu gihugu cya Uganda bavuze ko usanga akenshi bajyanwayo no kumenya ururimi rw’Icyongereza, kuri ubu rukenewe ku isoko ryo mu karere, kuko ari rwo rukoreshwa cyane, mu gihe bamwe bavuga ko hari abarimu b’ino barwigishamo nabi bigatuma abana bakura barize nabi.

Ababyeyi bohereza abana bato kwiga mu bihugu duturanye batashatse kugaragara mu itangazamakuru, , bavuze ko bibafasha cyane mu gihe hari abana uba ubona barangara iyo biga bataha mu rugo, kwiga hanze bikabafasha kubaha umurongo, kuko ababyeyi babohereza bafite ubushobozi bwo kwishyura ayo mashuri aba ahenze, yizewe gutanga uburere, bakiga bacumbitse, mu gihe mu Rwanda nta mwana muto wo mu mashuri abanza wemereye kwiga acumbitse mu kigo.

[email protected]