{Mu gihe hariho gahunda yo guhsyiraho Leta imwe ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Minisitiri wa EAC, Monique Mukaruliza, atangaza ko kujyaho kwayo bizaturuka ku baturage bawo ubwabo.}
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2013, Minisitiri Mukaruliza yavuze ko umuturage agomba nawe kugira uruhare mu gushyiraho Leta imwe, kuko nimara kujyaho ariwe bizagirira inyungu mbere na mbere.
Yagize ati “ Dufite gahunda yo gushyiraho Leta imwe ihuriweho n’ibihugu bya EAC, kandi twifuza ko abaturage bagize uyu muryango aribo bifuza ko iyo Leta ijyaho”.
Yongeyeho ko nubwo amasezerano yo gushyiraho Leta imwe atarasinywa, ubu hariho gahunda yo gukorera hamwe mu bihugu bigize EAC, ku buryo gahunda yo gushyiraho Leta imwe izajya kugerwaho buri muturage yaramaze kwiyumva muri uyu muryango, ashobora kuva mu gihugu kimwe akajya mu kindi ntacyo yishisha, yumva ko ari umuturage w’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.
Muri gahunda zitandukanye ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba bifite, harimo gushyiraho isoko rusange, gushyiraho Leta imwe ihuriweho n’ibihugu byose biwugize uko ari bitanu, guhuza za gasutamo, gushyiraho ifaranga rimwe rizajya rikoreshwa muri uyu muryango hatabayeho guhindura ifaranga rimwe urishyira mu rindi.


Ibitekerezo 0