{Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye abatura gushikama bagakora, kandi bakirinda icyatuma ibikorwa byabo bisenyurwa.}

Mu muganda rusange usoza Gicurasi, Minisitiri w’Intebe yawukoranye n’abaturage mu murenge wa Karago, Akarere ka Nyabihu, abaha impanuro zitandukanye zirimo kwirinda icyatuma bagambanira igihugu kibahetse.

Umuganda wibanze ku gucukura imirwanyasuri mu mirima ihinzeho ku misozi, banatera ibyatsi birwanya isuri.

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi mu muganda rusange mu Karere ka Nyabihu
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi mu muganda rusange mu Karere ka Nyabihu

Umuyobozi wa Guverinoma yasabye abaturage gukora cyane, bakongera amasaha bakora kuko aribwo bashobora kwihaza mu biribwa; bahinze, bakanorora kijyambere ku buryo banasagurira amasoko.

Yanabasabye ko mu banazirikana cyane ku kuboneza urubyaro, ati ”Ntidushaka Abanyarwanda badafite ubuzima bwiza, batiga amashuri, badafite Mituweli aho kubyara abo udashobora kubonera ibyo byose rero wabireka.”

Ibyo byose ariko Minisitiri w’Intebe yababwiye ko ntacyo byabagezaho mu gihe batirindiye umutekano, ati “Ibi byose tuvuga kandi dukora ntibishobora kugerwaho nta mutekano dufite, niyo mpamvu tugomba kuwubungabunga, ntushobora kwicara mu giti nurangiza ngo uteme ishami, ni nko kugambanira igihugu cyakubyaye; Ntihazagire uhirahira kuko uzabikinisha wese azafatwa.”

Minisitiri w’Intebe atangaje ibi mu gihe hagiye humvikana muri iyi minsi abantu batandukanye bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR. Mu babafashwe hagaragayemo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Yashimiye kandi Abanyarwanda bose muri rusange uburyo bitabira umuganda avuga ko umusaruro bitanga ugaragarira buri wese, kuko ukorwa ku mwaka uhabwa agaciro ka miliyari 15 z’amafaranga yu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi

Reba andi amafoto menshi mu muganda wakorewe muri Karago
{Amafoto/Primature}