{Hirya no hino mu gihugu sosiyete zimwe zicukura amabuye y’agaciro zinengwa kudasiba aho ziba zacukuye. Bigaragara no mu karere ka Ngororero aho ibirombe bicyasamye mu gihe byagaragaye ko sosiyete zimwe zitita kuri iki kibazo.}
Mu karere ka Ngororero, umurenge wa Gatumba, hakunze gucukurwa gasegereti n’andi amabuye hagaragaye iki kibazo cyanatumye abayozozi biyemeza kujya basaba abacukuzi kujya bibuka gusiba ibyo byobo byagira ingaruka ku buzima bw’abahaturiye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon yabwiye IGIHE ko ibirombe byacukuwe kuva kera bimwe bitagiye bisibanganwa, byateza ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu n’imiturire.
Yagize ati: “Mu mirenge yose uko ari 13, hacukurwa amabuye y’agaciro, Sosiyeti zimwe zagiye zisiga zidasibanganyije aho zacukuye, ariko ubu iya GMC yo ikurikiza amabwiriza yatangiye kugenda isiba ibyo birombe.”
Yakomeje avuga ko batazajya basiburanya aho bacukuye bazajya bahanwa, nubwo ubu bataratangira kubahana. Avuga ko mbere yo gukora ubucukuzi babanza kugirana amasezerano yo kuzasiba aho bazacukura barangije, ariko hakaba abshyiramo amananiza.
Ruboneza yagize ati: “Bamwe banga gusubiranya aho bacukuye bakavuga ko hakirimo amabuye atarashiramo, kandi hari n’igihe aba yarashyizemo, usanga ari imbogamizi dukunze guhura nazo cyane.”
Imirenge y’akarere ka Ngororero uko ari 13 icukurwamo amabuye atandukanye: Gasegereti, Wolfram, Colta na Toromarine.
Kudasibanganya ibirombe bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abagatuye.
Kuri ubu akarere gafite abafatanyabikorwa barimo Kaminuza y’u Rwanda – Ishami rya Huye, yabemereye kubafasha gusiba ibyo birombe bagatera ibiti mu kubungabunga ibidukikije.
Ruboneza vuga ko basabye abakorera ubucukuzi mu mirenge ya Ndaro na Bwira, gusibanganya ibyobo bikihagaragara, kandi abacukuzi bose bakaba barabujijwe kujya kuyungururira mu mazi y’imigezi.
Kuri ubu ibirombe bigenda basubiranya birimo ibyacukuwe kera kubera ko wasangaga imvura igwa bikarekamo amazi, bigateza isuri bitanasibye kuba byabika imibu itera indwara. Kubisubiranya bijyana no kuhatera ibiti.
Abacukura amabuye y’agaciro, abacukura ingwa n’umucanga, ibumba n’ibindi batita ku kuhasibanganya baracyagaragara cyane hirya no hino mu gihugu, rimwe na rimwe usanga haba harangaye ku buryo hateza impanuka mu gihe hagize nk’uwahanyura akaba yagwamo cyangwa hakamutengukana.
Kuri ubu ubucukuzi buza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize nyuma y’ubukerarugendo nk’uko bikunze kugaragazwa buri mpera z’umwaka iyo hagaragazwa ishusho y’uko u Rwanda ruhagaze.

Ibitekerezo 0