{Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface, avuga ko urubyiruko rugiye gutozwa gukorera ubushake no kwitangira igihugu mu rugamba rw’iterambere n’imibereho myiza. }

Ibi yabigarutseho mu nama yabaye mu cyumweru gishize yo kunoza imyiteguro y’Itorero ry’Abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye no gutangiza ibikorwa by’ubwitange bizakorerwa ku Rugerero ruteganyijwe kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013, aho urubyiruko rurenga ibihumbi mirongo itatu n’umunani ruzaba rwitabiriye Urugerero.
,
Itorero ry’abanyeshuri biteganyijwe ko rizamara ibyumweru bitatu kuva tariki ya 30 Ugushyingo 2012 kugeza tariki ya 22 Ukuboza nyuma yaryo mu Ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2013 uru rubyiruko rukaba ari rwo Igihugu kizatangiriraho gutuma muri gahunda z’URUGERERO nk’uko Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu akomeza abivuga.

Ibikorwa by’Urugerero (National Service) mu Ntangiriro bizakorwa n’Intore zo ku Rugerero zifite hagati y’imyaka cumi n’umunani na mirongo itatu n’itanu(18-35) nk’uko Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya.

Ibikorwa bazakora bazabikorera ku rwego rw’Umurenge, ibiteganyijwe bikaba birimo iby’ubukangurambaga ku ngingo zinyuranye zigaragara cyane mu kwihutisha gahunda z’ibipimo by’ikinyagihumbi (MDGS), Gahunda za Vision 2020 ndetse na EDPRS ya kabiri hagamijwe kwimakaza indangaciro z’umuco nyarwanda.

Ibindi bizakorwa ni ibijyanye n’imirimo y’amaboko, aho bazibanda cyane mu kwegeranya imibare y’abatazi gusoma no kwandika, kubarura abatishoboye, kubarura abasora bagaragara iwabo mu mirenge, gukangurira abaturanyi babo ibikorwa by’isuku, gutunganya ubusitani n’imbuga zitoshye ku bigo by’amashuri, ku mihanda n’ahandi bikenewe.

Biteganyijwe ko uru Urugerero ruzamara amezi atatu rukorwa kuva mu gitondo kugeza saa sita mu minsi y’imibyizi, intore zo ku Rugerero zikajya zikora zitaha iwabo mu rugo.