U Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivise z’ingendo zo mu kirere, aho ibihugu byombi byahanye uburenganzira ku kirere cyabyo. Ibi bikaba byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu, ni ukuvuga RwandAir na Ethiopian Airlines, gukorera mu kirere cy’ibi bihugu nta nkomyi.

Mu itangazo rigararagara ku rubuga rwa AU, Nkosazana yagize ati “Iyi ni intambwe ikomeye mu ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Yamoussoukro agamije gukorera hamwe kw’ibihugu n’iterambere ry’ubukungu. Ndashimira u Rwanda na Ethiopia gufata iya mbere bagasinya ayo masezerano.”

Aya masezerano ashingiye ku kiswe ‘fifth freedom’ bishatse kuvuga ubwisanzure bwa gatanu. Iyi ngingo yemerera sosiyete y’indege gukura abagenzi mu gihugu kimwe ikabajyana mu kindi. Ikaba yanabakura muri icyo gihugu ikabajyana mu kindi gihugu cya gatatu.

Bishatse kuvuga ko RwandAir ishobora gukorera ingendo muri Addis Abbeba nta mbogamizi. Ibi kandi ni nako bimeze kuri sosiyete y’indege ya Ethiopian Airlines.