{Amasakoshi manini kandi aremereye avugwa mu bintu bitandukanye bitera ibyago byinshi byo kurwara umugongo.}

Ibikapu bijyana n’inkweto ndende, udupantaro dufashe cyane, ikofi n’ibindi nka bimwe mu bigezweho bishobora kwangiza ubuzima bwawe mu gihe utitonze.

Urubuga thehealthsite dukesha iyi nkuru, ruvuga ko hariho ibibazo by’ubuzima twitera kubera kudasobanukirwa.

Amasakoshi manini y’abagore cyangwa se ibikapu bya mudasobwa ku bagabo, bishobora gutera uhora abihetse ikibazo cy’umugongo.

Amasakoshi y’abagore akenshi usanga bapakiyemo telefoni, ikotomoni, ibirungo by’ubwiza, imitaka, ibyo kwifubika, imibavu, undi muguru w’inkweto zitandukanye n’izo bambaye, igitabo/bibiriya, amacupa y’amazi, n’ibindi.

Ibi bintu byose, kimwe ku kindi, si ibintu biremereye ariko iyo bihuriye mu gikapu kimwe bigira ibiro bitari munsi ya 4,5 nk’uko tubikesha uru rubuga.

Ibi biro rero bishobora gutera uburwayi/ububabare bw’urutugu, umugongo cyangwa se ijosi.

Guterura ibiro 4.5 akenshi ku rutugu rumwe ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera uburwayi bw’umugongo n’ijosi.

Igihe cyose uteruye ibintu biremereye aka kageni mu gihe cy’umwanya muremure, bitera urutirigongo kwihina bityo bikakuviramo ububabare bw’umugongo bugenda bukura uko iminsi yiyongera.

Impuguke kugerageza kugabanya ibyo mutwara mu masakoshi yanyu, kuzirikana guhinduranya intungu zitwarwaho ibikapu ndetse igihe bishoboka mukagerageza gukoresha ibikapu bihekwa ku ntugu zombi kugira ngo hirindwe guhora hari urutugu rumwe rubangamiwe byavamo n’ubundi burwayi.

Si abagore gusa bugarijwe n’iki kibazo kuko n’abana ari uko. Ubundi mu gihe tugezemo cya za iPad, laptops, e-books, kwiga hakoreshejwe iyakure, n’izindi gahunda z’ikoranabuhanga zitandukanye; ntibyari bikiri ngombwa cyane ko umwana agwiza ibyo yikorera agiye ku ishuri ariko nyamara kugeza ubu abana baracyaheka amakayi menshi, ibitabo, za mubazi, n’ibindi bikoresho bitandukanye bikenerwa mu ishuri.

Uburemere bw’igikapu umwana aheka bukwiye kuba hagati ya 15 na 20% by’ibiro by’umwana. Urugero niba afite ibiro 30, igikapu cye gikwiye kugira ibiro biri hagati ya 4.5 na 6. Niba umwana ataka umugongo, ijosi cyangwa se ibitugu, ababyeyi bakwiye kwihutira kugenzura uburemere bw’igikapu umwana aheka igihe agiye ku ishuri.

Amakofi ku bagabo nayo avuwaho gutera ibibazo. Kwicarira ikofi ni ibintu bibi cyane ku buzima bwawe kuko bishobora gutera ibibazo bitandukanye birimo kubabara igice cyo hepfo cy’umugongo, kubabara ikibuno, ibirenge, amatako, intugu n’ibindi bice bitandukanye, gufatwa n’imbwa za hato na hato mu maguru, kuba pararize…

Inkweto ndende z’abagore na zo zishobora kuba intandaro y’indwara z’umugongo, n’ijosi, kuko uburyo ikirenge kiremwemo ntigikwiye kuba kinaganitse nk’uko kiba kimeze igihe kiri mu nkweto ndende.

Udupantaro dufashe cyane bamwe bakunze kwita gafungamisuzi, natwo dushobora gutera kwangirika kw’imitsi mu gihe nyir’ukukambara arimo arwana no kwisodekamo.

Ni byiza ko umuntu agendana n’ibigezweho ariko na none akirinda icyakwangiza ubuzima bwe kubera kutamenya cyangwa se kwirengagiza. Biragoye ko umugore usanzwe arimba mu nkweto ndende yahita azireka ariko kandi si ngombwa ko azireka.