{Nk’abakobwa bafatwa nk’intangarugero mu rubyiruko, umuhanzi ukunzwe Butera Knowless na Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakobwa kuwa 10 Ukwakira, babakangurira kwigirira icyizere kugira ngo bazagere aho bifuza kugera heza.}
Uyu munsi wizihijwe ku bufatanye na Plan Rwanda, Young Women Christian Association (YWCA), inzego za Leta, Polisi n’itangazamakuru, mu birori byawuranze, abanyeshuri bo mu bigo binyuranye byo mu murenge wa Rilima, Akarere ka Bugesera bakanguriwe kwirinda ababashuka n’ababatera inda z’indaro.
Hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “gukumira no gutanga amakuru y’ihohoterwa rikorerwa abakobwa”, Nyampinga w’u Rwanda yasabye aba banyeshuri by’umwihariko abakobwa gufata iya mbere mu kwanga ababashuka.
Yagize ati“Tugomba kwihagararaho ukamenya icyo ushaka. Tugomba kumenya guhitamo nk’abakobwa, twihagarareho, twiheshe agaciro kandi nihagira uhohoterwa abimenyeshe ubuyobozi.”

Mu gutanga ingero, Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu yateye inyota aba bana ababwira ko ejo ari bo bayobozi beza, ati “mukore ibintu byose mubishyizeho umutima; kugira ngo mugire icyo muzageraho, kugira ngo mube ba perezida, kugira ngo mube abapolisi, kugira ngo mube Nyampinga, kugira ngo mube Knowless mukunda mukwiye kwiha icyerekezo.”
Knowless Butera we wasusurukije aba banyeshuri yabyinanye nabo indirimbo ze zakunzwe cyane nka “Wari Uri he”, “Bramushaka”, “Reka Ngukunde” n’izindi.

Nubwo barogowe n’imvura bwose, abana wabonaga ko bishimiye cyane kubona umuhanzi Knowless Butera abasura, kandi bari babimenyeshejwe ku buryo bari bakubise buzuye.
Aho bamubonaga hose bishimiraga kumukoraho, no kumushungera ngo bamwibonere imbonankubone.








Ibitekerezo 0