{Kuri uyu wa Kabiri, impanuka y'imodoka nto yahitanye umuntu umwe mu murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe.}
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yabwiye IGIHE ko umushoferi yasakiranye n'ikamyo ituruka Tanzania, agiye kuyikwepa agonga igiti, umugabo yari atwaye ahita apfa.
Aho impanuka yabereye ngo hari ikoni kandi si ubwa mbere habera impanuka.
Uyu mugabo waguye mu mpanuka yari ahawe lifuti yerekeje ku mupaka wa Rusumo. Apfuye asize umugore n'umwana.

Ibitekerezo 0