Abafatirwa mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu duce duturiye Tanzania n’u Burundi, bivugwa ko hari bamwe bajyaga batoroka ku mirenge bafatiwemo.

Mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ku rwego rw’igihugu, mu Karere ka kirehe, IGP Gasana yavuze ko mu mirenge yose hazashyirwamo sitatsiyo za Polisi, ntihagire umunyacyaha udahanwa.

Umuyoboziwa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel
Umuyoboziwa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel

IGP Gasana yavuze ko ari agahomamunwa kubona umwana w’imyaka 18 anywa ibiyobyabwenge, kuko mu gihe umwana atangiye gukoresha ibiyobyabwenge akiri muto ngo akura nta cyerekezo cy’ubuzima afite, biba byaramwangirije.

Yagize ati«Kubona umwana uri mukigero cy’imyaka 18 yishora mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ni ishyano, kandi nk’ubuyobozi ntabwo ibyo tuzabyihanganira habe na gato.»

Akarere ka Kirehe gakunze gufatirwamo ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi na kanyanga biturutse mu bihugu bihana imbibi n’aka karere, Tanzania n’u Burundi.

Urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge
Urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge