Mu mihango yo kwibuka iri kubera ku Midugudu, Ntaganda Jean Paul, umwe mu barokoye muri Mpanga, yagaragaje ko bafite agahinda ko kuba batazi ahajugunywe imibiri ya bamwe mu miryango yabo.

Cyomukama Clenia yavuze ko mu gihe cyo kwibuka nabo bahora bibuka kimwe n`abandi banyarwanda bose ariko ngo byaba byiza abagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi bagaragaje aho bajugunye imibiri y`abo mu miryango yabo kugira ngo bashyingurwe neza ndetse bajye banafata umwanya wo kuza gusukura aho bashyinguwe ndetse no kubibuka muri rusange.

Gashyirage Deo, yagaragaje ko hari amakuru afite agaragaza ko hari imibiri yajugunywe mubyobo bitandukanye byari byaracukuwe mugihe cya Jenoside mukibuga gikinirwamo umupira w`amaguru cyiri mu mudugudu wa pirote, ariko bikaba bigoye kumenya neza aho ibyo byobo byari biri.

Umuhuzabikorwa wa Ky’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), Uwayo Albert, mu turere twa Ngoma na Kirehe, agaragaza ko iki kibazo atari umwihariko wa Kirehe gusa, ndetse ngo nta kabuza mu gihe haba hatanzwe amakuru yahajugunywe iyo mibiri yahita ihakurwa igashyingurwa mu cyubahiro kubufatanye bwa CNLG n’ubuyobozi bw’Akarere.

Kugira ngo iyi mibiri bavuga ko batazi aho iherereye ibe yaboneka ndetse inashyingurwe mu cyubahiro, Umuyobozi w’Akarere ka kirehe Muzungu Gerald, yasabye abagize uruhare muri Jenoside n`abandi baba barabonye ahashyizwe iyo mibiri ko batanga amakuru.

Umurenge wa mpanga ni umwe mu mirenge y’Akarere ka kirehe uhana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya, wari waratujwemo Abanyarwanda birukanywe muri Uganda mu mwaka 1982 mu gihe cy`ubutegetsi bwa Peresida Milton Obote.

Abaturage mu bikorwa byo kwibuka mu Midugudu
Abaturage mu bikorwa byo kwibuka mu Midugudu