Mu gihe cya Jenoside Abatutsi bari batuye mu mirenge ihana imbibi na Tanzaniya, bageragezaga guhunga abicanyi berekeza muri iki gihugu, banyuze mu ruzi rw’Akagera bifashishije icyambu cya Migera.
Baje kumenya ko hari Abatutsi bahunga bifashishije iki cyambu, batangira kuhabategera, abafashwe bakicwa bakajugunya imibiri yabo mu Kagera, imibiri ya bamwe ingona zikayirya.

Abarokotse basaba ko kuri iki cyambu hashyirwaho ikimenyetso kigaragaza ubwicanyi bwahakorewe mu gufasha abafite abavandimwe bahaguye kujya baza kuhibukira.
Ubuyobozi bwa Ibuka muri aka karere, buhagarariwe na Nsengiyunva Vincent, buvuga ko bwamaze kugirana ibiganiro na Komisiyo y`Igihugu yo kurwanya Jenoside kugira ngo harebwe uburyo ku nkengero z`uyu mugezi w`akagera hashyirwa ikimenyetso kigaragaza ko hiciwe abantu muri Jenoside.
Yagize ati”Ku bufatanye na CNLG turimo kureba uko kuri kiriya cyambu cya Migera twahashyira urukuta rwanditseho amazina y’abiciwe kuri iki cyambu, tukaba dusaba abafite imiryango yabo yahiciwe kuba bakusanya imyirondoro yabahiciwe kugira ngo bizatworohere mu gihe hazaba harimo kubaka urwo rukuta."
Uretse uru rukuta ruzubakwa ku cyambu cya Migera hari n’urundi rugiye gutangira kubakwa ku kiyaga cya Nyamatete giherereye mu murenge wa Kigina, hamaze gukorwa icyegeranyo cy’amafaranga azakoreshwa kigezwa ku karere.








Ibitekerezo 0