Ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2015, mu ishuri ry’Akagera International School ababyeyi bagaragarijwe ko gahunda yo gucumbikira abana biga mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza bigiye guhagarara mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya leta.
Bamwe muri aba babyeyi bakimara kumenyeshwa ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016, bahise basaba ko hakorwa ubuvugizi abana biga mu mashuri abanza bo bagakomeza kwiga bacumbikiwe kuko babona ko byazamuye imitsindire.
Aba babyeyi basaba ko iyi gahunda yo guhagarika gucumbikira abana mu mashuri yakorwa ku biga mu mashuri y’incuke gusa maze abiga mu mashuri abanza bo bagakomorerwa.
Hategekimana Vital yagize ati ”Umwana wiga mu mashuri y’incuke aba akiri muto kandi agikeneye kwitabwaho n’umubyeyi we, tukaba dusaba leta ko uyu mwanzuro wazareba abiga mu mashuri y’incuke no mu mashuri abanza kugeza nko mu wa gatatu gusa, abiga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu bakabareka kuko byadufasha bitewe ni uko tubazana hano kubera nta mwanya tubona wo kubitaho“.
Ababyeyi batsembewe ku cyifuzo bari bafite
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald, asubiza ubuyobozi bw’iki kigo ku kifuzo bahuriyeho n’ababyeyi baharerera cy’uko hakigwa uko abana biga mu mashuri abanza bo bakomeza kwiga bacumbikiwe, yatangaje ko iyi ari gahunda yafashwe ku rwego rw’igihugu kandi ikaba yarakoranywe ubushishozi bitewe n’ingero zagiye zigaragara ku bana bigaga hanze y’igihugu ndetse no mu Rwanda bacumbikiwe.
Yavuze ko wasangaga bamwe bakurana imico y’ahandi batanubaha ababyeyi babo bitewe ni uko nta burere babaga baramuhaye.
Muzungu akomeza atangaza ko leta yatanze amahirwe kugira ngo abana babanze basoze umwaka wa mashuri wa 2015 maze batangire kujya barererwa mu miryango yabo.
Hari abashobora kongera kugana amashuri yo mu mahanga
Nshizirungu Peter avuga ko mbere abana be bigaga mugihugu cya Uganda ariko amaze kumenya ko iyi gahunda yo kwigisha abana bo mu mashuri abanza bacumbikiwe yatangiye mu Rwanda yahise abakura aho bigaga abazana mu karere ka kirehe.
Yemeza ko bitewe nuko ahora mu kazi ndetse n’umugore akaba akorera hanze y’igihugu ngo nta kabuza ashobora guhita asubiza abana be muri Uganda.
Abafite aya mashuri ngo bashobora kuzisanga mu bihombo
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cy’ ‘Akagera International School’ Abdoul Hawabu Shaban Harelimana, avuga ko uyu mwanzuro uzabagusha mu bihombo bitewe ni uko baba barafashe inguzanyo z’amabanki.
Yagize ati ”dushobora kuzisanga mu gihombo kuko iki kigo kimaze igihe gito gitangiye kandi twari tugifite imyenda ya za banki, ariko kuko ari gahunda ya leta nta kundi twabigenza ubwo natwe tuzatekereza uko twagura ibi bikorwa byacu by’uburezi.“
Iri shuri ryatangiye ahagana mu mwaka wa 2012, ryigamo abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Sudan y’Epfo, Kenya , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi, Tanzania n’u Rwanda.







Ibitekerezo 0