. Iyo arakaye yikikomanga mu gituza
. Umusore w’imyaka 18 ntazi kuvuga
. Mu biganiro bakoresha amarenga nk’ay’ingagi
. Batoraguwe ari 2, ariko umukobwa yapfuye mu myaka 3 ishize.
Abakerarugendo babatoraguye mu ntangiriro ya 2011, bamaze kubatoragura babashyikirije ibitaro rikuru rya Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru ngo bitabweho.
Abaturage babonye aba bana bakiza babwiye IGIHE ko bari abana badasanzwe kuko imico ya bo yari itangaje.
Umwe Ati “Yakoraga ibintu nk’uko ingagi zibikora agasakuza ndetse akanabyina nka zo.’’
Undi ati “Namubonye ngemuriye umurwayi mu bitaro ari kumwe na mushiki we bakora ibintu bidasanzwe[…] nabanje kugira ngo ni ibyo bikoza nyuma mbona ko ari ko bateye.’’
Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwemereye IGIHE ko aba bana baje batazi kuvuga ahubwo bakoresha amarenga nk’ay’ingagi.
Robert Habinshuti, ushinzwe Imibereho y’abaturage muri uyu murenge yavuze ko Makobwa yaje gupfa nyuma yo kuva mu bitaro hasigara musaza we Mahungu.
Yongeyeho ko bakoreshaga ibimenyetso by’ingagi kuko batari bazi kuvuga bageze mu bitaro Mahungu yagaragaje kwisanzura ku bantu.
Ati “Mahungu wamaze kwiyita Alfonse yishimiye kujya asohoka mu bitaro akabonana n’abaturage na bo baramwishimira cyane.’’
Yakomeje agira ati “Ageze hanze yaje gutwarwa n’umugore utuye mu mudugudu wa Ruyaga umufata neza ndetse ubu afite ubuzima bwiza’’.
Yavuze ko ubuyobozi bwasezeranyije uwo mugore ko ubufasha bwose azifuza azabuhabwa bugamije kwita kuri Mahungu.
Yongeyeho ko bamushyize mu cyiciro cy’abantu batishoboye banateganya uburyo ashobora kuzubakirwa inzu yazabamo mu gihe yabaye umugabo.
IGIHE yegereye ubuyobozi bw’ibitaro bya Gicumbi bwanga kugira icyo butangaza kuri aba bana.
Kugeza magingo ay anta nkomoko y’aba bana iramenyekana, nta babyeyi babo bagaragara, ndetse nta muntu uzi igihe bari bamaze mu Ishyamba cyangwa baravukiyemo.


Ibitekerezo 0