{Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2014, hamenyekanye urupfu rw’abana babiri barohamye mu cyuzi bororeramo amafi mu Mudugudu w’Imena, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.}

Bivugwa ko aba bana b’abahungu bafite ababyeyi batandukanye ndetse bakaba baraguyemo ubwo barimo bazerera. Ababyeyi babo bemeza ko bose bari mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko.

Ubuyobozi mu nzego z’ibanze z’Umurenge wa Kigarama bwahise butabara bukibimenya ariko bwasanze abana barangije kwitaba Imana.

Imirambo y'abana barohamye nyuma yo gukurwa mu cyuzi
Imirambo y'abana barohamye nyuma yo gukurwa mu cyuzi

Iyakaremye Patrice, umwe mu batabaye yavuze ko byashoboka ko umwe muri aba bana ariwe wabanje kurohama, mugenzi we agenda agiye kumukuramo.

Iyakaremye yakomeje avuga ko amakuru bagiye bahabwa kuri What’s App ikoreshwa n’abayobozi bo Mumurenge wa Kigarama, yagaragazaga ako abo bana bapfuye ari “Ndayambaje Eric mwene Twahirwa Celestin na Murekatete Seraphine; na Hitimana Isiaka mwene Bodue na Mukamazimaka Jamila ”.

Nyuma yuko ubuyobozi busuye iyi miryango yabuze ababo mu rwego rwo kubafata mu mugongo biteganijwe ko aba bana bashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2014.