Mu gihe mu minsi ishize zimwe mu nyubako z’itandukanye zibarizwa mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu zibasiriwe n’inkongi y’umuriro , ubu ngo hari aho usanga hakiri inyubako zitagira ibikoresho bikoreshwa mu kuzimya inkongi y’umuriro bizwi ku izina rya kizimyamoto, dore ko mu nyubako zimwe na zimwe biba birimo usanga ari bikeya ugereranyije n’ubunini bw’inyubako.

Nk’uko bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE babitangaje ngo usanga umubare muto wa za kizimyamoto ushobara gutuma igihe inkongi y’umuriro ibaye, ubutabazi butihuta ku buryo bikaba byatuma hagira ibyononekara cyane utaretse n’ubuzima bwa muntu .

Uwase Sophie ukora akazi ko gucunga umutekano muri imwe mu nyubako mu Mujyi wa Kigali, atangaza ko umubare muto wa kizimyamoto mu nyubako ndetse no kuzishyira ahantu hatagaragara umuntu wese yabona byatuma ubutabazi butihuta, kuko abantu babanza guhamagara mu gihe inkongi y’umuriro ibayeho.

Rangira Bruno, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali atangazako kuva umwaka ushize watangiye Umujyi wa Kigali watangije gahunda yo kwigisha abafite inyubako nini zihuriramo abantu benshi ibijyanye n’iby’inkongi y’umuriro, kugirango babashe gusobanukirwa bihagije. Rangira yongeyeho ko kizimyamoto zigomba gukwirakwizwa mu nyubako hose ndetse ba nyirazo bakerekana inzira y’aho abantu basohokera mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

Zimwe mu nyubako zibasiwe n’inkongi y’umuriro mu minsi yashize harimo Cadillac,Down town, Urusengero rwa ADPR ya Muhima ndetse n’akabyiniro gaherereye mu Mujyi wa Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’ahandi hatandukanye.