Uyu mushinga ni uwa sosiyete ya Rwanda, ufite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 10 z’amadolari uzibanda gukora ibikoresho bigezweho by’inyubako z’ibikuta by’inzu bikoze mu bisigazwa by’ibigori n’ingano.

Iyi sosiyete yitezweho gutanga akazi ku banyarwanda barenze ibihumbi bibiri barimo abagoronome n’abahinzi b’ingano.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’uyu mushinga muri “Kigali special economic zone”, mu karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri y’imyuga, Albert Nsengiyumva yavuze ko uyu mushinga uzaha akazi abize ubumenyingiro barenze igihumbi harimo n’abanyabukorikori.

Umuyobozi mu rugaga rw’abikorera, Gasamagera Benjamin yavuze ko ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu gufasha gahunda y’imbaturabukungu y’icyiciro cya kabiri (EDPRS II),aho leta iteganya ko abikorera bazagira uruhare mu iterambere ry’inganda bikazatanga akazi ku bantu bagera ku bihumbi 200 buri mwaka.

Akomeza avuga ko urugaga rw’abikorera rwiteguye gufasha abashoramari kugera kuri iyi ntego.

Inkuru ya The New Times ivuga ko Eckardt Dauck, umuyobozi wa STRAWTEC Building Solutions Rwanda yatangaje ko iyi sosiyete igamije guteza imbere ubumenyingiro mu gihugu kandi igatanga igaha n’urubyiruko imirimo irambye.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa bya Sosiyete "Strawtec Building Solutions
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa bya Sosiyete "Strawtec Building Solutions