{Jean d’Amour Mutoni w’Imyaka 28 y’amavuko, yashyizwe ku rutonde rw’abakiri bato bagenewe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth wa II (Queen’s Young Leaders Award), bakomoka mu muryango w’ibihugu 35 bivuga Icyongereza (Common Wealth).}

Bivugwa ko Elizabeth wa II ari ubwa mbere agiye gutanga iki gihembo muri uyu muryango abereye umuyobozi, Mutoni akaba ari umwe mu Banyarwanda babiri bagize amahirwe yo gutoranywa nk’urubyiruko rwagize uruhare runini mu guhindura sosiyete n’ibikorwabigira icyo bihindura ku muryango mugari w’aho batuye.

Ibikorwa byemerwa mu nzego zitandukanye nk’u burezi, uburinganire, ubuzima, gufasha ababana n’ubumuga n’ibindi byinshi.

Mutoni Jean d'Amour
Mutoni Jean d'Amour

Mutoni yagaragaye mu banyamahirwe kubera umuryango udaharanira inyungu yatangije ahereye ku kuba yarafashijwe kwiga n’Ikigega Gishinzwe Gutera Inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) mu mashuri yisumbuye, no muri Kaminuza agafashwa n’Umuryango Generation Rwanda.

Uyu musore uvuka mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango yarangije Kaminuza mu mwaka wa 2010 mu Ishuri rikuru ry'ubuvuzi n'ubuzima (ryahoze ari KHI), mu 2011 ahita anabonamo akazi ko kwigisha kugeza ubu aho yabaye Koleji y'Ubuvuzi n'Ubuzima muri Kaminuza y'u Rwanda.

Tariki 8 Gicurasi 2011 ni bwo yatangije Umuryango awita Acts of Gratitude (Ibikorwa byo kwitura/ Turashima) aho buri wese ufite ibyo yitura ku bufasha yahawe n’abandi yahawe amahirwe yo kwifatanya mu gufasha abatishoboye mu buryo bufatika.

Abanyamuryango batangiye ari bake ariko uko imyaka ihita, abitura ineza bagiriwe baba benshi
Abanyamuryango batangiye ari bake ariko uko imyaka ihita, abitura ineza bagiriwe baba benshi

Kuri ubu uyu muryango watangiranye abayoboke bake cyane, umaze kugira abasaga 194 bose babonye ko bafite umwenda wo kwitura ineza bagiriwe haba mu gufashwa kwiga bakagira aho bigeza, cyangwa ubundi buryo.

Mu bikorwa uyu muryango watangiranye kugeza ubu harimo gukusanya amafaranga yo kurihira abandi bana batishoboye, gusura abarwayi n’abandi batishoboye bahabwa imyambaro n’ibiribwa, kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo baciriritse n'ibindi bukorwa by'ubugiraneza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mutoni, yagaragaje ko abifuje kwinjira mu muryango basabwa gutanga uko bifite, haba gutanga imyambaro, gukusanya amafaranga (umunyamuryango wese atnga guhera ku giceri cya 100 kugeza ku bihumbi 50 by’Amanyarwanda), uwo batemera ni uwitwa umunyamuryango ku izina gusa kandi ubugiraneza nta wabumuhatiriye.

Aha bari bagemuriye abarwayi mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)
Aha bari bagemuriye abarwayi mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)

Mutoni ati “Aya mafaranga ni yo avamo ayo turihiramo abanyeshuri, no kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo baciriritse… Umunyamuryango tutemera ni utari actif (abadakora) kuko buri wese atanga uko yifite.”

Yagaragaje ko kugeza ubu Umuryango Acts of Gratitude warihiye abanyeshuri 11 mu yisumbuye barimo bane barangije n’abandi bagikomeje kwiga, batanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye 230 mu Karere ka Nyarugenge n’aka Bugesera, basura abarwayi basaga 1000, ndetse n’abacuruzi bagera kuri 12 bongererwa ubushobozi, buri wese ahabwa inguzanyo iri hagati y’ibihumbi 100 na 300.

Aba ni bamwe mu bayoboke b'Umuryango Acts of Gratitude batangiranye na yo mu 2011
Aba ni bamwe mu bayoboke b'Umuryango Acts of Gratitude batangiranye na yo mu 2011

Amahirwe yabonye ayafitemo intumbero yo kwaguka

Byitezwe ko igihembo Mutoni yemerewe azajya mu Bwongereza kugishyikirizwa muri Kamena nk’umwe muri 60 batoranyijwe mu bihugu bigize Common Wealth.

Nubwo na we ataramenya agaciro k’igihembo yatsindiye, uyu musore agaragaza kiziye igihe kuko kizamufasha kwagura amarembo, Umuryango Acts of Gratitude ukazagera aho gufasha umubare munini w’Abanyarwanda ukambuka n’imipaka.

Ati “Niteze kuzabona abantu benshi dukorana (Network).”

Mutoni yamenye amahirwe y’ibi bihembo abibwiwe na bagenzi be baba mu mahanga banyuzwe n'ibikorwa bya ndetse n’umusaruro bimaze gutanga mu Banyarwanda.

Undi Munyarwandakazi watoranyijwe ni Nadia Hitimana ukorera Umuryango Udaharanira Inyungu (Sustainable Health Enterprise) ugerageza gufasha abakobwa bagira ibibazo bagiye imugongo unakora Cotex zihabwa abatishoboye ku buntu.

Muri uyu muryango Hitimana ni umwe mu bafasha mu gutanga ubumenyi bugamije guhidura imyumvire ku Banyarwandakazi.

Abakeneye kwandikisha udushya twabo muri iri rushanwa bazongera guhabwa amahirwe ku tariki 9 Nyakanga 2015 binyuze ku rubuga www.queensyoungleaders.com. Uwakenera ibindi bisobanuro buvuye mu Bwongereza yakwandikira E-mail ikurikira: [email protected].

[email protected]