Kwigana imico y’Abanyaburayi
Umutesi Doriane ubyina ikimansuro i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko umuco wo kwambara imyambaro ntashyiremo ikariso yawukuye ku byamamare byo ku mugabane w’Uburayi na Amerika.
Ati “ Njye numva nta kibazo na gito cyo kwambara umwenda nta kariso kuko icya mbere uwicaye nabi ababaza imbere ye, ikindi kuri njye numva ntacyo bimbangamiraho kubera ko ari uburenganzira bwanjye kwambara uko nshaka.”
Gukurura abagabo
Uwase Farida utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge we yemeza ko abakobwa benshi bambara imyenda cyane cyane amajipo n’amakanzu nta kariso bashyizemo babikora bagamije gushakisha abakunzi cyangwa gukurura abagabo.
Ati“ Nyine ahanini babikora kugira ngo abagabo babarebe kugira ngo bahite babifuza cyangwa babibazeho bitewe n’uko usanga kenshi na kenshi bikorwa n’abakobwa baba bateye neza, abandi babikora ni indaya ziba zishaka ko abagabo baryamana nazo kugira ngo zibone ibizitunga.”
Kugaragaza imiterere
Umukobwa utarashatse ko izina rye ritangazwa we avuga ko abakobwa benshi bakunda kwambara imyenda irimo amajipo magufi (Impinure) cyangwa amakanzu abafashe abonerana nta kariso bashyizemo babikora bagamije kugaragariza ababareba ko bateye neza.







Ibitekerezo 0