{Guhera kuri uyu wa Mbere kugera kuwa Kane tariki ya Gatatu Nyakanga 2014, mu Rwanda harabere inama ibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiga kuri demukarasi muri Afurika, Aziya n’u Burasirazuba bwo hagati.}

Iyi nama ihuje impuguke zitandukanye, abashakashatsi baturutse mu bihugu bigera kuri 15, abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda ifite insanganyamatsiko y’”Imiyoborere myiza muri Afurika, muri Aziya no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati no guha urubuga urubyiruko kugira ngo hagerwe ku iterambere rirambye.”

Ubwo yatangizaga iyi nama ku mugaragaro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James yavuze ko iyi nama ari umwanya urambuye wo gusangira n’abandi ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu kwimakaza imiyoborere myiza ndetse n’Abanyarwanda bakigire ku bikorwa, by’abandi bamaze kugeraho.

Yagize ati “Ibikorwa byo kuganira kuri demokarasi ni ikimenyetso ko tugana ahantu heza…ni uguha agaciro ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.”

Minisitiri Musoni James yagize ati“Iyi nama izagaragaza amahame y’iterambere n’imiyoborere myiza bishingira ku mutekano wuzuye, umutekano wuzuye ufasha n’ibindi gukorwa nk’uko biteganijwe n’itegeko nshinga ryacu twemera tunashyigikira”.

Yakomeje avuga ko iyi nama izaba umwanya wo gukangura urubyiruko kugira ngo rwumve ko rufite uruhare rufatika mu iterambere, ndetse no kwigira aho kumva ko hari abandi bazarukorera.

Minisitiri Musoni James yavuze ko iyi nama ije ikenewe byaba akarusho havuzwe no ku bijyanye n'imitangire ya serivisi.

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), yavuze ko iyi nama ari inzira yo guhindura isi mu bihe biri imbere ndetse no kumvisha urubyiruko ko rufite uruhare runini mu miyoborere y’igihugu.

Prof. Shyaka yavuze ko iyi nama igamije gukomeza inzira yo kwegereza abaturage ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu bikomeze gusangira ubunararibonye mu miyoborere myiza n’Amajyambere. Ibi ngo bizagirwamo uruhare n’urubyiruko kuko uruhare rwarwo rukenewe mu iterambere.

Dr. Lamin M. Manneh, Umuhuzabikorwa w'Imiryango Y’Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda (One UN) yavuze iyi nama ari inzira yo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGS).

Dr. Lamin M. Manneh yibanze cyane ku miyoborere myiza aho yavuze ko imiyoborere myiza igomba kureberwa mu iterambere rya muntu. Kandi iterambere si imishinga igamije iterambere gusa, ahubwo iterambere rijyana n’imiyoborere myiza.

Nk’uko yakomeje abivuga imiyoborere myiza igomba gushingira ku iterambere ry'abikorera, umutekano, amatora akaba mu ituze, abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa n’ibindi.

Dr. Sheilah Vance, Umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Cheyney yo muri Pennysylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize uruhare mu gutegura iyi nama, yavuze ko Kaminuza ya Cheyney n'igihugu cy'u Rwanda byiyemeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imiyoborere myiza.

Dr. Sheilah yagize ati “Demokarasi ni inkingi y’iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.”

Avuga ku Rwanda Dr. Sheilah yavuze ko hari byinshi ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda hagendewe ku byo rumaze kugeraho.

Reba amafofo menshi y'iyi nama

Amafoto/ Faustin N.
[email protected]