{Mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mata, inkongi yadukiriye iduka riraguza ibicuruzwa ubwo ryari rifunze.}
Abazamu barinda amaduka ari kumwe n’iryahiye babwiye IGIHE ko uyu muriro wadutse nta muntu n’umwe wari uhari, dore ko bamwe mu bacuruzi bari bagiye mu biganiro birebana n’icyunamo mu gihe abandi bari batashye bisanzwe.
Kugeza ubu ntiharamenyekana imvano y’uyu muriro, gusa umuzamu umwe witwa Ndikumana yavuze ko bakeka ko byaba byatewe n’ikibazo cyaturutse ku mashanyarazi.
Ubwo iduka ryatangiraga gushya, abagiraneza bafatanyije n’abagenzi mu gusohora ibicuruzwa, babirunda mu muhanda mu gihe bari bategereje ubutabazi bwa polisi y’igihugu.
Nteziyaremye Dieu Donné, nyiriduka yabwiye IGIHE ko atahita amenya agaciro k’ibyangiritse, gusa bigaragara ko atari byinshi.
Yagize ati "Ntabwo twahita tumenya agaciro k'ibyangiritse, birasaba tubanze tubare neza. Gusa twaherukaga kurangura ibicuruzwa by'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 35."
Abazamu bavuga ko nyuma y’aho polisi ihagereye, yashoboye gukumira umuriro kugira ngo utagera ku iduka rya kabiri ryegeranye n’irya mbere, dore ko naryo ngo ryari ritangiye gufatwa.
Polisi yavuze ko yamennye urugi kugira ngo itabare, maze ibanza gukoresha amazi mu gihe bari bategereje kizimyamwoto.






Ibitekerezo 0